Kigali: Abaturage  basabwe kwirinda urusaku rukabije mu minsi mikuru 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye muri uwo mujyi, ari byiza ko bazishimira iminsi mikuru ariko ko basabwa kwitwararika bakirinda  urusaku rwabangamira bagenzi babo.

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku myitwarire ikwiriye abaturage mu ibihe by’Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hibandwa ku mutekano w’abantu n’ibyabo, kwirinda urusaku rukabije ndetse no kunywa mu rugero.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko muri iki gihe cyo kwishimira iminsi mikuru abantu  batabujijwe kwishima ariko kandi ko bakwiye kwitwararika kuri bimwe bishobora kubangamira bagenzi babo by’umwiriko urusaku rukabije.

Ati: “Aho uburenganzira bwawe burangirira ni na ho ubwa mugenzi wawe butangirira, aho ngaho rero bihurira ni na ho hazamo ibyo wemerewe ari ibitabangamira mugenzi wawe…umuturage akaba yifitiye umwana we mutoya akeneye gusinzira, umuturanyi wenda afite nk’ibirori yacyuje by’ubukwe cyangwa ibindi, aho hantu hombi, buri wese abagomba gusobanukirwa icyo agomba gukora. Niba ari ibirori bigari bikwiye kujya ahantu hatuma urusaku rutarenga ngo rugere aho abantu batuye. Niba ubikoreye rero ahatuye abantu ugomba gushyiraho ibintu bituma utabarengera.”

Yakomeje agira ati: “Turashimira ubuyobozi ko bwongereye amasaha yo kwidagadura kandi n’abaturage barabyishimiye ariko nanone tukaba dusaba ko byakorwa mu buryo bukwiriye”.

ACP Gumira Desiré, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yasabye abaturage kwitwararika mu minsi mikuru usibye urusakuru rukabije bakanirinda n’ibindi byaha biteza umutekano muke.

Yagize ati: “Turagira  ngo  dusabe abaturage bo mu Mujyi wa Kigali kwirinda ibyaha biteza umutekano muke. Abanyarwanda turabasaba ngo ntihazagire ujya mu muhanda adafite urushya rwo gutwara imodoka,no kwirinda gutwara banyoye  ibisindisha… nkaba nibutsa n’Abanyarwanda no gutabarana ugize ikibazo umutabare cyangwa umuhururize. Ntakumva mugenzi wawe yatewe n’abajura ngo ukinge inzugi, Polisi irahari Inzego z’umutekano zirahari n’abandi baturage batabaze baze bamutabare.”

Guhera tariki 15 Ukuboza 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB  rwatangaje ko ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.

Ibikorwa birimo amahoteli, resitora, utubari n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa munani z’ijoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ibyo bikorwa byemerewe gukora ijoro ryose mu yindi minsi ni ukuvuga ku wa Gatanu, muri wikendi no ku minsi y’ikiruhuko (Public Holidays).

Kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, byakozwe, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru neza.

Iyo gahunda yo kongera amasaha yo gukora kw’ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari mu masaha y’ijoro, yatangiye ku itariki 15 Ukuboza 2023, ikazarangira ku itariki 7 Mutarama 2024, nyuma y’iyo tariki, amasaha yo gufunga akazasubira uko yari asanzwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE