Umujyi wa Kigali: Hagiye gukoreshwa ‘drone’ mu gukurikirana isuku

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kujya wifashisha indege zitagira abapilote (drone) mu kugenzura no gukurikirana isuku mu bice bitandukanye by’Umujyi, hagamijwe gukomeza kurushaho kunoza isuku.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yasobanuye imikorere ya drone mu gukurikirana isuku mu bice bitandukanye by’Umujyi.
Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali harimo gukazwa ingamba ngo ukomeze kuba umujyi mwiza.
Yagize ati: “Mwarabibonye ko Twakajije ingamba mu bijyanye no kurwanya akajagari mu myubakire dukoresheje amashusho ya satellite. Uku kugenda dukoresha ikoranabuhanga ririho ni nabyo turi gushaka kureba uburyo twakoresha ikoranabuhanga risanzweho cyane cyane nk’irya drone kugira ngo dukomeze kureba uburyo isuku ishyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali.”
Yakomeje agaragaza kandi ko bizajyanirana no gukomeza guhindura guhindura imyumvire.
Ntirenganaya yagarutse kuri bimwe mu bibazo Umujyi wa Kigali ugifite mu bijyanye no kubahiriza isuku
Ati: “Turacyafite ibibazo by’abantu usanga bihagarika ku muhanda, abafata agacupa bakagata mu muhanda, abasohora ibishingwe kugira ngo kampani ize ibitware bakabisohora kare bikirirwa ku muhanda byateje umwanda, abafite ibipangu mo imbere usanga bidakoreye neza, bidafite isuku ihagije. Ibyo byose ni byo twifuza ko iryo koranabuhanga rizadufashamo.”
Iryo koranabuhanga bisobanurwa ko rizafasha gukebura abantu ariko icya mbere ni uko guhindura imyumvire kugira ngo buri wese yumve ko isuku imureba n’akamaro bifitiye Igihugu.
Yagize ati: “Umunyakigali wese yumve ko Kigali icyeye ari inshingano yanjye, ari inshingano yawe, ari inshingano yacu twese kuko ni kimwe mu bintu bidukururira ba mukererugendo kandi murabizi ko Igihugu cyacu kiyemeje gukora ubukerarugendo mu buryo bw’ishoramari.”
Yongeyeho ati: “Isuku mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, ni kimwe mu bituma abantu bifuza gukorera inama i Kigali, ni kimwe mu bituma bifuza gusura u Rwanda, ntidushobora gutezuka.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yasobanuye uburyo ikoranabuhanga rizafasha kugenzura isuku hirya no hino mu mujyi wa Kigali, kuko bitakoroha kuboina abantu bagera hose mu makaritsiye kugenzura isuku.
Ati: “Uburyo iri koranabuhanga rizadufasha, [….] ntabwo abantu baba bari hirya no hino.
Iyo ushyizemo ikoranabuhanga rya drone rishobora kudufasha kugera aho tutagera, rikadufasha kubona naho tutabona, kuko isuku ntigarukira aho tubona, ntigarukira ku muhanda niba mu gipangu cyawe imbere hari umwanda drone izajya idufasha kubibona ku buryo bworoshye.”
Ikindi ni uko iyo bimaze kugaragara ko isuku idahagije, uwo muntu asurwa, akagirwa inama, atabikosora akaba yanacibwa amande. Ahadasukurwa hadakorwa umuganda, abasohora ibishingwe, abo bose ikoranabuhanga rizajya ritanga amakuru yizewe, afite gihamya.
Yagize ati: “Ariko na wa muntu uri kwihagarika ku muhanda, tubone ngo kariya gace ntibikiri ibihuha, si ibyo abantu bavuga gusa, ahubwo dore amashusho, aha ahantu mukunda kuhihagarika.”
Ibihano umuntu wese ukwirakwiza imyanda cyangwa ibikorwa by’imyanda ahatabugenewe, mu Mujyi wa Kigali, acibwa amande angana na 10 000Frws.
Ntirenganya yagize ati: “Iyo utaye agacupa ku muhanda, uducupa twa energy, udupapuro twa biswi muri cya gihe umuntu yihagarika ku muhanda no mu gihe waba ukora ibindi bikorwa byose bikwiza umwanda mu Mujyi wa Kigali, bibangamira isuku yagombye kuba acibwa ayo mande.”
Yanagaragaje ko amande agenda atandukana bitewe n’ibikorwa ndetse n’ugikoze, aho nk’ibijyanye no gukora ishoramari, nka za resitora, ku bandi bantu ahantu hahurira n’abantu benshi ayo mande ashobora kwiyongera bitewe n’icyasuzumwe bikagaragara ko kidakorwa neza.
