Umujyanama wa Diamond Platinumz ari i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umujyanama wa Diamond Platinumz, Sallam SK Mendez ari mu Rwanda aho yazanye n’umuhanzi Baba Levo mu baherekeje ikipe ya ‘Dar City Basketball Club’.

Sallam Sk aje mu Rwanda nyuma yuko, Bruce Melodie aherutse muri Tanzania mu mushinga w’indirimbo afitanye na Diamond Platnumz.

Uruzinduko rwa Sallam ruraca amarenga y’umubano mwiza hagati y’inzu ya 1:55AM na Wassafi record (WCB).

Uwo mukino wa Basket Ball wari uhuje ikipe ya Dar City Basketball Club isanzwe ibarizwa muri nzu y’umuziki ya wasafi record (WCB) na UGB ibarizwa mu nzu y’umuziki ya 1:55AM warangiye UGB itsinze Dar City Basketball amanota 75 kuri 71.

Uretse Sallam SK n’itsinda ryamuherekeje uwo mukino winitabiriwe n’abarimo umuyobozi wa 1:55AM Kenny Mugarura.

Ubuyobozi bwa 1:55AM buherutse gutangaza ko nta gahunda iyo nzu y’umuziki ifite yo gufunga imiryango ahubwo ko hateganyijwe impinduka zikomeye kandi ko umuhanzi wifuza gusesa amasezerano abyemerewe.

Sallam SK uri hagati ari kumwe n’abarimo Baba Levo mu bamuherekeje
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE