Umuhanzikazi w’ijwi ridasanzwe ‘Roberta’ yapfuye ku myaka 88

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Roberta Cleopatra Flack, wari ufite ubuhanga mu gukoresha ijwi rye akurura amarangamutima y’abamukurikiye anacuranga piyano, wamamaye cyane mu ndirimbo yise ‘Killing me Softly with His Song’ n’izindi zitandukanye zamugize umunyabigwi yapfuye ku myaka 88 y’amavuko.
Roberta yanditse amateka yo gutwara ibihembo bya Grammy by’indirimbo nziza y’umwaka inshuro ebyiri zikurikiranye, akaba yarapfiriye mu rugo iwe ari kumwe n’umuryango we ejo ku wa 24 Gashyantare 2025, nkuko byatangajwe na Elaine Schock ushinzwe kwamamaza ibikorwa bye.
Mu mwaka wa 2022 ni bwo Roberta yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa bye by’umuziki kubera uburwayi bwamufashe buzwi nka; ‘ALS (Amyotrophic Lateral Sclerosis)’ bwafashe urutirigongo n’ubwonko, buca intege imikaya bugatuma umubiri udakora uko bikwiye.
Ku myaka 15 gusa Roberta yahawe buruse yo kuziga muri Kaminuza ikomeye ya Howard kubera impano ye idasanzwe yaje no kwagukiramo aniga ibyo gucuranga.
Impano ye yavumbuwe mu mpera za 1960 n’umucuranzi w’injyana ya Jazz, witwa Les McCann, watangaje ko “Ijwi rya Roberta ryamukozeho, rikamukomanga, rikamutera amarangamutima atigeze agira.”
Ibyo byatumye Les McCann, amufasha kubona amasezerano muri Atlantic Records, mu 1969 asohora Album ye ya mbere yise “First Take”.
Mu 1972, indirimbo ye “The First Time Ever I Saw Your Face” yakoreshejwe muri filime ya Clint Eastwood yitwa Play Misty for Me, byatumye iyo ndirimbo yamamara cyane inegukana igihembo cya Grammy cy’indirimbo nziza y’umwaka.
Mu mwaka wakurikiyeho, yongeye kwegukana icyo gihembo ku ndirimbo “Killing Me Softly with His Song”, aba umuhanzi wa mbere utwaye icyo gihembo inshuro ebyiri zikurikiranye.
Ku bantu babanaga na we buri munsi bavuga ko yari umuntu udasanzwe kandi ushize amanga mu Isi ya muzika kandi waharaniraga imibereho myiza ya bagenzi be.
Yatsindiye ‘Gramm y’inshuro eshanu ndetse mu mwaka wa 2020 yahawe iy’ubuzima bwe bwose ashimirwa n’abahanzi bakomeye barimo John Legend na Ariana Grande.
Mu 2022, Umuhanzikazi Beyoncé yamugize intwari idasanzwe yabayeho mu mateka ya Grammy Awards.
Roberto Flack akaba apfuye nta mwana yigeze abyara gusa yari yarashyingiranywe n’Umucuranzi wa Jazz, Steve Novosel mu 1966 ariko mu 1972 baza gutandukana ariko bakomeza kuba inshuti za hafi.


Dangode says:
Gashyantare 25, 2025 at 2:45 pmUmunyabirwi Nkuyu Ntagombakuzibagiranwa Mumateka Ya Muzija Kuko Abayarakoze Ibikorwa Byinshi Bitandukanye Agenda Yibukirwaho Aboyigishije Nibakomereze Aho Yaragejeje.