Chryso Ndasingwa yasezeranye na Sharon Gatete imbere y’amategeko

Umuramyi Sharoni Gatete yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Chryso Ndasingwa mu gihe ku mpande zombi imyiteguro y’ubukwe irimbanyije.
Bombi basanzwe ari abahanzi bakunzwe mu njyana ya Gospel, basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, mu muhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Kinyinya.
Umwe mu nshuti za Sharon Gatete utifuje kumenyekana yabwiye Imvaho Nshya ko ari ibyo kandi ari intambwe y’ishimwe.
Ati: “Ni byo basezeranye mu mategeko, ni ikigaragaraza ko Imana ikomeje kubiyereka, natwe inshuti n’imiryango ku mpande zombi dukomeje kubereka Imana.”
Ni ibirori byatangiranye no kwambikwa impeta y’urukundo kwa Sharon Gatete byabaye tariki 25 Kamena 2025, bikurikirwa n’indi mihango irimo gufata irembo. Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki 22 Ugushyingo 2025.
Aba bombi baherutse kwerekanwa mu rusengero tariki 29 Kamena 2025. Byabereye mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro aho Ndasingwa asengera.
Mu biganiro bitandukanye bombi bahishuye ko bakundanye nyuma y’imyaka icyenda baziranye bisanzwe kandi ari inshuti kuko bamenyanye mu 2015, baza kwemeranya urukundo mu 2024.
