Umuhanzi Nziza yanyuzwe n’umwimerere w’indirimbo zibitse nk’umurage w’amajwi
Umuhanzi uri mu bakora ijyana gakondo Nziza Francis, yanyuzwe n’umwimerere w’ibihangano byo hambere bibitse mu bubiko bw’Igihugu nk’umurage w’amajwi.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Inkotanyi cyane’ avuga ko yatangajwe kandi akanyurwa n’umwimerere yumvise mu ndirimbo zibitse mu bubiko bw’Igihugu ibyo ashingiraho avuga ko ubwo bubiko ari isoko ku bahanzi bahanga indirimbo zishingiye ku muco.
Nziza wari mu bahanzi bitabiriye akanasusurutsa ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa w’Umurage w’amajwi n’amashusho wabaye ejo tariki 27 Ukwakira 2025, yabwiye Imvaho nshya ko gahunda yo kubika amajwi n’amashusho y’ibihangano byo hambere ari amahirwe ku bahanzi b’ikiragano gisha kuko ari isoko bakwiye kuvomaho.
Yagize ati: “Nanezerewe, icya mbere cyanejeje nibutse rya jambo rivuga ngo utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya.
Twabonye uko Abanyarwanda bo hambere bari babayeho, utarabibona uba wibaza uti nk’abahanzi bahangaga bate? Byanyeretse ko iyo ubuhanga bw’umuntu busigasiwe bivamo umurage ufite igisobanuro gikomeye ku batuye Igihugu.”
Nk’ubu numvise umwimerere w’indirimbo yitwa ‘Nyirabisabo’ binkora ku mutima. Uyu munsi iyo umuntu agusobanuriye Nyirabisabo yasubiwemo na Sebatunzi wumva ari ibintu bivangavanze. Numvise Nyirabisabo ya kera ntaho ihuriye n’iz’uyu munsi iri mu ijwi ryiza cyane.”
Asoza avuga ko ububiko bw’umurage ushingiye ku majwi n’amashusho wakabereye abahanzi bose b’Abanyarwanda isoko bavomaho kuko byabarinda gutana bagata umwimerere w’ijwi rya Kinyarwanda mu ndirimbo zabo bahanga.
Ati: “Biriya bihangano byo hambere ntabwo byabera isoko abahanga ibihangano by’umuco gusa ahubwo mbere y’uko ukorana indirimbo na WizKid wo muri Nigeria banza usure ububiko bw’umurage w’amajwi n’amashusho wumve uko Umunyarwanda yahanganga bizakurinda kuganzwa mu gihangano.”
Serivisi z’Inshyinguranyandiko y’Igihugu ((National Archives), ni rimwe mu mashami agize Ikigo cy’Inteko y’Umuco rikaba rishinzwe gukusanya, gutunganya, kubika no kubungabunga umurage ubumbatiye amateka y’Igihugu.
Iyo uwo murage umaze gutunganywa no kubikwa neza ushyirwa ahagaragara, abifuza kumenya amateka y’Igihugu cyangwa gukora ubushakashatsi ku gihugu bashobore kuwugeraho mu buryo buboroheye.
Ishyinguranyandiko y’Igihugu ni igicumbi cy’ubutunzi nyabwo bw’amateka, isangwamo inyandiko y’umurage iri mu majwi no mu mashusho (Audio visual heritage), bibumbatiye amateka y’imiyoborere y’Igihugu kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza ubu.
Inteko y’Umuco itangaza ko kugeza ubu babitse umurage w’indirimbo 4 095 hamwe na filime mbarankuru zigera kuri 20.

Amafoto: Tuyisenge Olivier