Umuhanzi A Pass yarahiye ko atazigera yishyura asaba ko indirimbo ze zicurangwa

Umuhanzi A Pass, yarahiye arirenga avuga ko nta na rimwe azishyura amafaranga kugira ngo indirimbo ze zicurangwe.
Yavuze ibi mu gihe muri iki kinyejana bisaba umuhanzi byinshi kugira ngo indirimbo ze zimenyekane kuko hari aho bisaba ko aba agomba kwishyura abarimo abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Tikitok, amaradio, amateleviziyo n’abavanga imiziki mu tubari kugira ngo izo ndirimbo zabo bazicurange mu rwego rwo kuzimenyekanisha.
Nubwo A Pass ari mu bahanzi bakizamuka, avuga ko atabyumva kimwe na bagenzi be, kuko kubikora atari ugufasha umuziki.
Ubwo yari mu kiganiro kuri imwe mu maradio akorera muri Uganda, A Pass yavuze ko atazigera yishyura ahubwo ko ubwiza bw’ibihangano bye buzivugira.
Yagize ati: “Sinzigera nishyura DJ ngo acurange indirimbo yanjye. Sinzishyura radio cyangwa televiziyo ngo bazimenyekanishe, Ibyo ntibizigera bibaho.”
Uyu muhanzi avuga ko akazi ke ari ugukora umuziki mwiza wivugira, ku buryo ntaho umuntu yahera yanga kumucurangira indirimbo.
Ati: “Niba wumvise indirimbo yanjye ukayikunda, yicurange, nutayikunda nta kibazo uzayihorere, kuko iyo wishyuye umuntu, akayicuranga gusa ukiri iruhande rwe, ntabwo uba urimo gufasha umuziki gutera imbere.”
A Pass avuga ko kwishyura ugamije kumenyekanisha no gukundisha indirimbo zawe abazumva bashobora kuzikunda bakanazimenya kubera zazengurutse kenshi mu matwi yabo, ibyo afata nko kwica ubunyamwuga, kuko we yumva ko gukora indirimbo nziza ari ugukora iyivugira ku buryo abayumvise bayikunda bidasabye kuyimenyekanisha cyane.
A Pass azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo My lover, True Story, Nkwagala n’izindi.
Ni umuhanzi uvuga ko iyo yagiye hanze ya Uganda ari bwo yumva umuziki wo mu gihugu cye, ariko igihe ari muri Uganda akunda kumva izo hanze.
