Umuhanda Nyacyonga-Mukoto wa miliyari 48 Frw watangiye kubakwa

Umuhanda Nyacyonga-Mukoto wa miliyari 48 Frw watangiye kubakwa

Kuri uyu wa Mbere, imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza Uturere twa Gasabo na Rulindo yatangiye, ukazuzura utwaye asaga miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 36 z’amadalari y’Amerika).

Ni umuhanda w’ibilometero 35 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yemereye abaturage, akaba uhuza Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro, Murambi, Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Abaturage bari bamaze igihe bategereje uwo muhanda kuva mu 2012, bashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ko imvuga ye ari yo ngiro ibihe byose.

Ibikorwa byo gutangira kuwubaka byatangirijwe ahitwa Ngabitsinze mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo.

Ni ibikorwa byatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wanavuze ko ibibazo by’ingurane z’abaturage bafite ibikorwa kuri uwo muhanda, byarebweho mbere kandi ko nta kibazo kizavuka.

Uwo muhanda uvuze byinshi ku baturage b’Imirenge itandatu ya Rulindo na Gasabo ndetse biteganyijwe ko n’Ibiro by’Akarere ka Rulindo bizimurirwa muri ibi bice ugiye kubakwamo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Tugirimana alphonse

Muraho biradushimishije
Ibyuyu mihanda akabazo?
Ese bazaherahe bawubaka

Niyomugabo Vedaste

Nibyiza cyane hashimwe PK Imvugo ye niyo ngiro 👍👍👍

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42