Umugore wangizaga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yahinduriwe ubuzima no kuyirinda

Mushimiyimana Laurence w’imyaka 23, yatangiye kuba rushimusi muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuva agifite imyaka 17 y’amavuko, ariko ubuzima bwe bwarushijeho kuba bwiza ubwo yahindukiraga akaba umwe mu basigasira inyamaswa yamburaga ubizima.
Uyu mukobwa mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, yicuza imyaka ine yamaze agira uruhare mu kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuri ubu imutungishije kuba ari umwe mu mayirinda.
Ntibisanzwe kubona umukobwa cyangwa umugore muri ba rushimusi b’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko abenshi babifatirwamo ari abasore n’abagabo.
Nyamara Mushimiyimana Laurence we avuga ko afatanyije n’undi mukobwa biganaga ku ishuri n’abandi bagore 2 bakoraga uyu murimo mu buryo bw’ibanga cyane ritigeze rirabukwa n’abari bashinzwe iyi pariki kuko batumvaga ukuntu umukobwa yaba rushimusi.
Aganira n’Imvaho Nshya, Mushimiyimana wacikirije amashuri kubera kwiga nabi yibereye mu bufatanyacyaha n’abagabo bahigaga inyamaswa muri iyi pariki, avuga ko we n’umukobwa bigaga ku ishuri rimwe rya Banda, bafatanyaga n’abagabo bagera kuri 15.
Avuga ko abo bagabo bicaga inyamaswa muri pariki bakazibagiramo, bakazanira inyama zazo Mushimiyimana n’abo bagenzi be 3 bakajya hanze kuzicuruza.
Ati: “Kubera ko nta wari kudukeka, abo bagabo batwinjije mu itsinda ryabo ryicaga inyamaswa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe rikazibagiramo, tukaba dufite aho duhurira twasezeranye bakaduha inyama zazo tukazishyira mu ndobo tugapfundikira, bagasohoka mu ishyamba rwihishwa bagataha, twe inyama tukajya kuzicuruza amafaranga avuyemo tukayagabana.”
Avuga ko bakoraga iminsi 2 mu cyumweru, bakazigurisha rwihishwa muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo n’ahandi.
Icyo gihe ngo bashoboraga kubona nibura amafaranga 100 000 bakayagabana n’abo bagabo.

Yakomeje ubwo buzima, akiga asiba kugeza ubwo yageze mu wa 3 w’ayisumbuye icya Leta kikamutsinda.
Avuga ko hari igihe umutima wamukomangaga ko yangiza, ariko kubera ayo mafaranga akumva atabireka kugeza ubwo ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwazaga gushinga mu ishuri ryabo itsinda (club) yo kubungabunga Nyungwe, aba uwa mbere mu kuyijyamo kandi ari umucuruzi w’inyama zayo.
Ati: “Nagumye gutyo nishushanya, ngaragariza abantu ko nkunda Nyungwe, nta n’uwakwangiza inyamaswa ndeba kandi ndi rushimusi,bkugeza ubwo umunsi umwe umwe muri ba bagabo afatanwa inyama, bamubajije aho azijyanye avuga ko azituzaniye.
Batangiye kudushaka turacika, bo bajya kubafunga, tuza kurambirwa kwihishahisha turizana, aho kudufunga baratubabarira ahubwo baduha akazi ko kuyicunga.”
Mu nyamaswa bicaga cyane ngo harimo ifumberi, ingurube y’ishyamba, amasiha, ibisaho n’izindi, agashimira ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe butabafunze ahubwo bukabaha akazi ko kuyirinda, bukababumbira mu makoperative, ubu bakaba bahembwa n’inyamaswa bamburaga ubuzima.
Ati: “Ayo twabonaga icyo gihe ntacyo yatumariraga. Twayaryaga nabi twanga kwigaragaza ko dufite amafaranga bakadukekeka, ariko ubu ndahembwa ku kwezi, nkayakoresha neza nta bwoba cyangwa ipfunwe.
Nkanishimira ko aho duherewe akazi, kuko abo twakoranaga mu gushimuta twari tubazi, twabasanze tukabagira inama bakabivamo, tukaba dufatanya kuyicunga duhembwa, twiteza imbere.”
Yishimira ubuzima arimo ubu kuko nubwo atarabona uburyo akomeza ayisumbuye ngo ayarangize, muri aka kazi yakuyemo umugabo w’umucuruzi, bamaze kwibonera ikibanza bitegura kubaka inzu, kandi babyaranye rimwe.
Avuga ko yarangije kwiga ubudozi ari gushakisha uburyo abona imashini idoda, nyuma y’akazi akajya akomerezaho ubwo budozi cyane ko ikibazo kijyanye no kurya cyangwa kwishyura mutuweli cyakemutse.
Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe guhuza Pariki n’abayituriye Ndikuryayo Damien, ashima uyu mukobwa n’abandi bafashe icyemezo cyo kureka kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bakanafata iya mbere mu kumvikanisha ibyiza byayo mu bandi baturag n’ayo bahembwe na pariki bakayabyaza umusaruro ufatika.
Ati: “Kubera ubwo bufatanye, abaturage barenga 78% by’abayituriye bamaze kumva akamaro ibafitiye no kuzamura imyumvire mu kuyirinda, buhoro buhoro n’iryo janisha risigaye mu myaka mike rikazaba ribyumva.”