Umugore wa Perezida wa Turikiya yise Gaza irimbi ry’abana

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umugore wa Perezida wa Turikiya Emine Erdoğan, yagaragaje akababaro aterwa n’abana bapfira mu ntambara ya Isiraheli na Palestine, avuga ko Gaza yahindutse nk’irimbi ry’abana. 

Yasabye umugore  wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Melania Trump, kubagaragariza ubumuntu.

Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Turikiya yandikiwe Melania Trump ku wa 23 Kamena 2025, Madamu Erdoğan yasabye ko  bahuza imbaraga bakavugira abana kandi bakarwanya ibikorwa by’akarengane.

Yagaragaje ko Melania yagize icyo akora ku barenganiye mu ntambara  ya Ukraine n’u Burusiya amusaba no kugira icyo akorera abana bo muri Palestine.

Avuze ibyo mu gihe impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko abantu 500.000 bugarijwe n’inzara ikabije mu Mujyi wa Gaza ndetse ubuzima bw’abana 132.000 buri mu kaga gakomeye kubera imirire mibi.

Madamu Erdoğan yavuze ko imirambo ibihumbi by’abana bo muri Gaza ari ibikomere bidashobora kuzomorwa mu mitima yabo. 

Nk’uko byashimangiwe na BBC, Madamu Erdoğn asaba Melania kwegera Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, kugira ngo amusabe ubutabazi ku bari kugwa muri Gaza.

Raporo yiswe ‘Integrated Food Security Phase Classification’, (IPC) yemeje ko hari icyorezo cy’inzara mu Mujyi wa Gaza no mu nkengero zawo, inaburira ko abarenga  640.000 bazahura n’ibibazo bidasanzwe hagati muri Kanama kugeza mu mpera za Nzeri.

IPC yagaragaje ko abana ari bo bari guhura n’ingaruka zikomeye z’ibura ry’ibiribwa aho umwana 1 muri 3 muri Gaza afite ikibazo cy’imirire mibi ikabije.

Iyo raporo ikomeza igaragaza ko kugeza  muri Kamena 2026, abana 132,000 bafite munsi y’imyaka itanu bazakomeza kuba mu mirire mibi.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko mu bantu 281 bamaze gupfa bazize inzara, 114 muri bo ari abana.

Isiraheli ihakana yivuye inyuma ko Gaza yugarijwe n’inzara ndetse igashinja raporo ya IPC kubogamira kuri Gaza igakoresha amakuru yuzuye amarangamutima nubwo bo babiteye utwatsi.

Iyo raporo isohotse mu gihe Isiraheli yatangaje ko igiye kugaba ibindi bitero karundura bigamije gufata burundu Umujyi wa Gaza ndetse Minisiteri y’Ubuzima  muri Gaza yatangaje ko abantu 61 bapfuye mu masaha 24 ashize kubera ibitero bya Isiraheli. 

Isiraheli yatangiye kwihimura muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas cyo  ku wa 7 Ukwakira 2023, kuva icyo gihe abantu ibihumbi bamaze gupfira muri Gaza ndetse hejuru ya 90% by’inyubako zo muri Gaza zarasenyutse.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE