Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica urugi akiba ku manywa y’ihangu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mushimiyimana Samuel w’imyaka 37, wo mu Mudugudu wa Mbagira, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica urugi akiba ibikoresho byo mu nzu ku manywa y’ihangu.

Aganira na Imvaho Nshya, Umutoni Divine wibwe, yayitangarije ko asanzwe acuruza mu mujyi wa Rusizi, akabana n’abana 2 gusa biga kuko umugabo batandukanye n’umwana mukuru yiga mu yisumbuye aba ku ishuri ku buryo iyo agiye ku kazi mugitondo asiga akinze akagenda.

Akomeza avuga ko ubwo yari ari mu kazi ke k’ubucuruzi mu isoko rya Kamembe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama, yumvise umugore baturanye amuhamagaye amubwira ko anyuze iwe abona urugi barufunguye, rurangaye, ibirahuri byose babimennye, bimwe mu bintu binyanyagiye mu muryango.

Ati” Nahise nta ibyo nakoraga ndataha,ngeze mu rugo mu ma saa saba n’igice nsanga koko, urugi rwo mugikari kuko nari narusize ndukingiye imbere, barumenaguye ibirahure,barukingurira imbere,ingufuri nari nashyizeho bayiciramo imbere.

Urugi bararufungura barinjira, batwara ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa n’imyenda.”

Yakomeje agira ati: “Mu byo batwaye harimo televiziyo nari nguze vuba y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 150 000, ipasi, ibilo 25 by’umuceri, imyenda yanjye n’iy’abana, amavuta yo guteka n’ayo kurya, n’ibindi, byose hamwe by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 500 000.

Yavuze ko yahise atabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano ,uwahise ukekwa unasanzwe uzwiho iyo ngeso y’ubujura muri uyu mujyi  ni uwo Mushinzimana Samuel wari urimo amwigambaho  ko yabyibye, akaba ngo yamucunze agiye gucuruza, agata akazi yari ariho ko guhoma inzu mu rugo rwegeranye n’uru,akaza akamucira urugi akambwiba.

Yavuze kandi ko nyuma yo gufata uyu ukekwa haje undi na we bikekwa ko baba bafatanya ingeso y’ubujura amubwira ko amuha amafaranga 10.000 akamurangira aho ibyibwe biri, yamara kubimugezaho akamuha andi 50.000.

Ati: “Nakomeje kumuhuzahuza mpamagara ubuyobozi ngo na we bumukurikirane avuge aho biri kuko bishoboka ko yari ahazi ntibwahita bungeraho, aranshika ariko ndamuzi.

 Nifuza ko na we yafatwa agasubiramo ibyo yambwiraga, ntekereza ko byavamo amakuru yatuma menya aho ibyo nibwe  biri.”

Avuga ko yibaza uko agiye kujya abigenza kuko n’ubundi azajya asiga inzu yonyine akajya gucuruza mu gihe atarabona umukozi wamusigarira ku rugo, ko ashobora gusanga n’ubundi bamwibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux yabwiye Imvaho Nshya ko bazi ko hari abafite ingeso y’ubujura bahengera abadafite abo basiga mu ngo bagiye mu mirimo bagaca ruhinga nyuma bakajya kubiba.

Ati: “Mu guhangana n’ubwo bujura twashyizeho irondo ry’amanywa rizenguruka umujyi buri munsi n’ingo ziwegereye kuko no mu mujyi rwagati ubujura, kimwe n’ubwambuzi bw’amatelefoni bwari bumaze gukabya mu bihe bishize,ubu byari bitangiye kugabanyuka.”

Yakomeje agira ati: “Abo ni nk’ababa baciye muri humye iryo rondo ariko n’abo turakomeza ingamba zo kubahashya.”

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bo bakekaho ingeso mbi nk’izi z’ubujura kugira ngo zikumirwe, abasaba abakirangwa n’ubujura kubireka kuko bahagurukiwe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE