Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali Gen. Oumar Diarra ari mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 rugamije kurushaho kunoza ubutwererane bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kabiri, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ubutwererane n’ibihugu bitandukanye mu bya gisirikare.

Gen Oumar Diarra yabwiye itangazamakuru ko intego y’uru ruzinduko ari iyo gusangira ubunararibonye n’ubuhanga bugamije kubaka ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mali.

Yongeyeho ko ibiganiro yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku butwererane bugamije kubaka ubushobozi bw’abasirikare, ubw’abakozi n’izindi nzego z’ubufatanye.

Gen Oumar Diarra, uyu munsi yasuye Urwibutso rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu guhe cy’iminsi 100.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE