Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR yasuye u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR yasuye u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Inzego z’Umutekano za Repubulika ya Santarafurika Maj Gen Zépherin Mamadou, yatangiye uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.  

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena Maj. Gen. Zépherin Mamadou, yasuye Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho yahawe ikaze n’Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga.

Nanone kandi, Maj Gen Zépherin Mamadou n’itsinda rimugaragiye basuye Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza umubano mwiza urangwa hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza repubulika ya Santarafurika.

Avugana n’itangazamakuru, Maj Gen Zépherin Mamadou yavuze ko intego y’uru ruzindukoa ari ukurushaho kwagura ibiganiro mu rwego rw’amasezerano yasinywe mu bihe byahise, mu birebana n’amahugurwa n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugenda neza.

Yagize ati: “Uyu mwanya, nk’uko mubizi, umubano urangwa hagati y’ingabo zacu uri ku rwego rwo hejuru. Ni umubano ushingiye ku masezerano yatangijwe n’Abakuru b’Ibihugu byacu byombi biyemeje kwimakaza ubutwererane bw’ingabo zacu.”

Yakomeje agira ati: “By’umwihariko twubakiye ku rugero rw’Ingabo z’u Rwanda, kuko zageze kuri byinshi muri Repubulika ya Santarafurika nka bamwe mu boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.”

Maj. Gen. Zépherin Mamadou n’itsinda ayoboye biteguye gusura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kugurizanya (Zigama CSS), n’ibindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34