Umudugudu wa Kagano wahuje umuryango wari waratandukanyijwe n’imiturire mibi

Mu Murenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke, umuryango wa Niyonizeye Salom, w’imyaka 40 na Nyirakwezi Yvona Fayida, umaze imyaka itatu waratandukanyijwe n’imiturire mibi yo mu manegeka, wishimira ko wongeye guhurizwa hamwe nyuma yo kugezwaho inzu bubakiwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kagano.
Niyonizeye na Nyirakwezi bemeza ko gutuzwa muri uwo mudugudu byabahaye ubuzima bushya, nyuma y’igihe kinini babayeho mu kaga k’amarira n’ihungabana ryatewe n’isuri, kuriduka kw’imisozi n’ubukene bwabateye gutandukana, bagasigara babonana rimwe na rimwe gusa.
Niyonizeye yagize ati: “Nabayeho mu buzima buteye agahinda, kugeza ubwo ntekereza gutandukana n’uwo twashakanye. Imvura yagwaga nkimukira ku kandi gasozi, nkarara hanze n’abana. Umukingo waridutse utwara igice cy’inzu, mpitamo guhungisha umugore n’abana. Iyo numvaga nkumbuye umugore najyaga kumusura i Gatsibo aho yari yaramucumbikiye.”
Uyu mugabo avuga ko kuva ubwo yagiye aba wenyine, ubuzima bumugoye, ndetse akagenda yumva nta cyizere cyo kongera gusubirana n’umuryango we. Ariko ibyo byose byarahindutse nyuma yo guhabwa inzu n’ubuyobozi muri gahunda yo kwimura abaturage batuye mu manegeka.
Ati: “Ubu mfite inzu nziza, ntishyura, irimo ibikoresho byose. Abana bigira hafi, dufite amashanyarazi, amazi meza… Byose ndabikesha ubuyobozi bwiza bwatekereje ku mibereho yacu. Uyu mudugudu waraduhuje n’umuryango wanjye, mbayeho mu mahoro n’ituze.”
Ku rundi ruhande, Nyirakwezi Yvona Fayida, umugore wa Niyonizeye, yemeza ko imyaka itatu bamaze batabana, yamuteye agahinda kenshi, ariko icyizere cyo kubaho nk’umuryango cyagarutse umunsi yumvise ko bagiye guhabwa inzu nshya.
Yagize ati: “Twari dutuye ahantu habi, mu manegeka, kugeza ubwo twahisemo gutandukana twumvikanye. Nagiye Iburasirazuba aho navukiye, umugabo yazaga kunsura rimwe na rimwe. Ariko ubwo twahawe inzu, nahise numva ko ubuzima bugiye gusubira ku murongo.”
Mukandoli Emerita, utuye hafi y’uyu muryango mu Mudugudu wa Kagano, avuga ko yamenye Niyonizeye igihe yageraga muri uyu Mudugudu, akamubona afite agahinda kenshi ariko gahoro gahoro agatangira gusubirana akanyamuneza.
Yagize ati: “Yari umuntu ucecetse, udakunda kuvuga. Ariko kuva umugore we na we aje, ubona ko yagaruye icyizere. Buri munsi tubabonana batembera, barakora, abana barishimye, ni ubuhamya bugaragara ko uyu Mudugudu wahinduye ubuzima,”
Habimana Jean Claude, undi muturanyi, nawe yemeza ko hari benshi ubuzima bwari bwarasenyutse kubera gutura ahantu hameze nabi, ariko aho bimuriwe mu midugudu y’icyitegererezo, impinduka ziba intangarugero.
Yagize ati: “Twese twabaye abantu bashya hano. Hari abari barasenyewe n’isuri, abandi barabuze ababo kubera impanuka zo mu manegeka. Ubu turi hamwe, abana biga hafi, twisugana mu matsinda, ubuzima burashoboka,” Habimana ashimangira.”
Nyirakwezi we asoza agira ati: “Gutura ahantu heza si uguhabwa inzu gusa, ni no kongera kubaka ubumwe bw’umuryango, dufite igikundiro cy’imiyoborere yacu twagombye kwishimira.”
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dufite imiterere igoye aho hari imisozi ihanamye, imikingo iriduka, n’imigezi icamo mu buryo bushobora guteza ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Vestine Mukandayisenga, yagize ati: “Twahuye n’ingaruka zidasanzwe z’ibiza mu myaka yashize, bituma dufata ingamba zo kwimura abaturage batuye mu manegeka kugira ngo tubarinde ibyago kandi tunabashyire ahaboneye h’iterambere.”
Yongeraho ko basaba abaturage bandi batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane abari mu manegeka, kwihutira kuvamo
Biteganijwe ko uyu muryango uzatuzwamo imiryango 320, kugeza ubu igera kuri 60 yamaze gutuzwamo kandi ifitemo ibikorwa remezo birimo amazi amashanyarazi n’ibindi.

