Umubiri wa Gogo wagejejwe mu Rwanda

Umubiri wa Gloriose Musabyimana wamenyekanye nka Gogo umaze iminsi apfiriye muri Uganda wagejejwe mu Rwanda.
Inkuru y’urupfu rwa Gogo yamenyekanye tariki 4 Nzeri 2025, bikaba byarabanje kugorana kubona uburyo agezwa mu Rwanda kugeza ubwo ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda bwatanze ubufasha.
Umubiri wa Gogo wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025, uherekejwe n’itsinda ry’abamufashaga mu muziki.
Bikem wa Yesu wari umwe mu itsinda ryafashaga Gogo mu muziki, ariko wari ushinzwe itangazamakuru yatangaje ko kuri we Gogo yari arenze kuririmba ahubwo yari umuvuzi.
Yagize ati: “Hari benshi yaruhuye mu mvugo ze, hari abo yarinze kwiyahura n’abo yahaye icyizere cy’ubuzima. Icyumweru kimwe mbere y’uko apfa namubajije igitangaza Imana yaba yaramukoreye, arambwira ati ‘namaze gusobanukirwa ko Imana itarobanura ku butoni, kandi nta hantu kure itavana umuntu’. Iryo somo araridusigiye.”
Gogo witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025, akaba azashyingurwa ku wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, mu Karere ka Rwamagana aho avuka.
