Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari ukubeshyanya- Mukuralinda

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Alain B. Mukuralinda, yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wahagaritswe nyuma y’uko bigaragaye ko ntacyo wari ukimaze kubera uburyo icyo gihugu cyacaga ruhinganyuma kikajya kurukomatanyiriza mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Yabigarutseho asobanura mu buryo burambuye impamvu u Rwanda rwahisemo gufata icyo cyemezo cyatunguye Leta y’u Bubiligi bucyifitemo imyumvire ya Gikoloni imaze igihe kirenga ikinyejana.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Mukuralinda yagize ati: “Ese wavuga yuko ukomeje kugirana umubano n’Igihugu runaka, ukajya kubwira ibindi byose, indi miryango yose, ibindi bigo by’imari byose uti nimubahane? Ubwo mubano waba usobanutse? Bivuze ko byari ukuba ari ukubeshyana.
Yakomeje avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bukaba butanaterwa ipfunwe na byo ngo bube bwagerageza gukosora amateka y’ahahise.
“[…] aho wakaje gufasha abantu, wahisemo uruhande rumwe. Umaze no guhitamo uruhande rumwe ntunavuze uti wenda reka ndushyigikire ibyo ruvuga, wongeraho n’akarusho njye no kubakomatanyiriza.”
Kuri icyo cyemezo, Mukuralinda avuga ko Ambasade zo mu bihugu byombi zifunga, ibyangombwa biri muri Ambasade ibihugu byombi bikaba bifite inshingano zo kubirinda nk’uko biteganywa mu masezerano mpuzamahanga ibihugu byombi bashyizeho umukono.
Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ku mugaragaro ko rucanye umubano n’u Bubiligi nabwo bwatangaje ko bubabajwe n’icyo cyemezo ndetse bugaragaza ko imyanzuro y’u Rwanda nabo bagiye guhita bayishyira mu bikorwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ kuri uyu wa 17 Werurwe, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yavuze ko babajwe no kuba u Rwanda rwafashe uwo mwanzuro ndetse rugaha amasaha 48 Abadipolomate babwo ngo babe bavuye ku butaka bw’u Rwanda.
Yavuze ko ibyo u Rwanda rukoze na bo bagiye kubishyira mu bikorwa, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.

Yagize ati: “U Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano n’u Bubiligi no gutangaza ko abadipolomate b’Ababigi batagikenewe. Ibi byerekana ko iyo tutumvikana n’u Rwanda rutemera ibiganiro. U Bubiligi na bwo buzafata izo ngamba buhambirize Abadipolomate b’u Rwanda bunahagarike amasezerano y’ubufatanye.”
U Bubiligi bwatangaje ibi nyuma y’amasaha make Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko icanye umubano nabwo mu diplomasi.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigaragaza ko u Bubiligi bwagize uruhare mu makimbirane yo mu Karere kandi bukomeje ubukangurambaga muri gahunda yo kurwanya u Rwanda mu mahuriro atandukanye, hakoreshejwe ibinyoma n’abantu mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Akarere.
Icyo cyemezo kije gikurikira icyo muri Gashyantare uyu mwaka, cyo guhagarika imikoranire n’u Bubiligi muri gahunda y’imyaka itanu yahereye mu 2024 yari kuzageza mu 2029.
U Rwanda rwavuze ko rutazemera guterwa ubwoba, cyangwa ibikangisho mu gihe umutekano w’Igihugu ubangamiwe.
Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ejo ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko u Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda imyaka irenga 30 ndetse ari bwo nyirabayazana w’ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo n’ibiri mu karere.
Yagaragaje ko icyo gihugu ntawagihaye akazi ko gucunga u Rwanda ndetse gikwiye kumenya ko batagomba guhora bacunaguza Abanyarwanda bashaka kubagaraguza agati uko bishakiye.