Uko Volleyball yahinduye ubuzima bwa Iris Ndagijimana (Video)

Iris Ndagijimana w’imyaka 20, yabonye icyerekezo cy’ubuzima aho atakekaga kuko yakuze yumva azaba umuganga ariko inzozi ze zasimbuwe no kwihebera umukino w’intoki wa Volleyball.
Nubwo inzozi zo kuba muganga yakuranye atazigezeho, ubu ni igihangange mu bakobwa bakina umukino wa Volleyball.
Akina mu ikipe ya Polisi y’abagore mu mukino wa Volleyball (Police WVC) ndetse anakina mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore, aho akina atanga imipira kuri bagenzi be.
Iris Ndagijimana yabonye izuba tariki 03 Nyakanga 2000, avukira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Avuka mu muryango w’abasiporitifu kuko se umubyara ni Ndagijimana Théogène wamenyekanye cyane muri ruhago y’u Rwanda aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga imyaka irenga 10.
Mu kiganiro kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya, Iris Ndagijimana yavuze ko yatangiye gukina Volleball mu 2014, ubwo yigaga mu Ishuri Ryisumbuye rya Rwamagana, St Aloys, ari na ho yarangirije mu ishami ry’ibaruramari.
Amasomo yayakomereje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ari na ho yarangirije amasomo y’Icungamutungo umwaka ushize.
Agira ati: “Naje kubikunda, njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ni bwo nagiye kwiga i Rwamagana muri St Aloys, navuga ko urugendo rwanjye rwa Volleyball ari ho rwatangiriye.”
Akiva muri St Aloys yinjiye mu ikipe ya Rwanda Revenue Authority WVC ayikinamo imyaka 5 nyuma akomereza mu ikipe ya Police WVC.
Ikintu cy’ingenzi yakuye mu gukina volleyball ni ukwiyishyurira ishuri ndetse ngo uyu mukino uramutunze.
Ati: “Muri Volleyball ikintu cya mbere cy’ingenzi navuga nakuyemo ni ishuri, ikindi navuga ko ari akazi. Bitandukanye no kuba narigaga mu mashuri yisumbuye ntahembwa. Navuga ko muri volleyball mpafite akazi.”
Iris Ndagijimana avuga ko umushahara akura muri Volleyball nk’umukinnyi w’imunyamwuga yamufashije gutangiza iduka ricuruza imyenda n’inkweto birimo n’ibya siporo.
Avuga ko nk’umukobwa yumva ko ubuzima bwe bwose atari ugukina ari yo mpamvu yahisemo gutangira kugira ibyo yikorera ku ruhande mu rwego rwo gutegura ibyo azakora, ubwo azaba atagikina.
Bitewe n’ibyambarire yabo mu gihe barimo gukina, Iris Ndagijimana avuga ko hari ababanenga bababwira ko bambaye batikwije.
Ku ruhande rwe ntiyigeze abangamirwa n’uko bambara mu gihe barimo gukina.
Mu mpera z’icyumweru mu gihe batakinnye, ni umwanya mwiza we wo gukora imyitozo ku giti cye no kwita ku bucuruzi bwe.
Kugira ngo akomeze kugira impagarike nzima, yirinda kurya mayonezi n’amafiriti kuko bishobora kumwongerera umubyibuho bityo akagorwa no gusimbuka mu gihe arimo gukina.
Akomeza agira ati: “Ibiryo nkunda cyane, nkunda imyumbati, amata n’ubunyobwa.”
Kuva atangiye gukina, yababajwe n’imvune yigeze kugira akaba ari na cyo cyamubabaje mu buzima bwe.
Icyamushimishije mu buzima bwe ni ukurira indege bwa mbere mu 2017 ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya Volleyball muri Kenya, icyo gihe yari umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagore.
Iris Ndagijimana agira inama abana b’abakobwa gutinyuka bagakina Volleyball kuko ngo ari akazi nk’akandi.
Ati: “Agomba gutinyuka kuko volleyball ni akazi nk’akandi. Nkuko yatinyuka akajya mu kandi kazi no kuba yajya mu bindi bintu, volleyball ni akazi mbere na mbere ku giti cyanjye.
Icyo namubwira cyo ni uko yatinyuka akisanzura nkuko yajya mu kandi kazi akumva ko nyine aje mu kazi, aje gukorera amafaranga.”


Amafoto&Video: Olivier Tuyisenge