Uko u Rwanda ruhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ikawa

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’ u Rwanda binyuze mu kurwinjiriza amadovize. Gusa abari mu rwego rwo guteza imbere iki gihingwa, bavuga ko ibiciro byacyo ku isoko mpuzamahanga bigoye, bihora bihindagurika, ariko nanone ni ikibazo bafatiye ingamba.
Nko mu isizeni yatangiye muri Gashyantare 2022, igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga cyari amadolari y’Amerika 5.93 ku kilo(akabakaba ibihumbi 6 by’amafaranga y’u Rwanda) ariko mu Gushyingo 2022 cyaraguye kigera ku madolari 3.85 (akabakaba ibihumbi 4) ku kilo.
Abaganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko kimwe mu bisubizo by’iki kibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro usanga kinagendanye n’agaciro k’idolari, ari ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda usanga ikunzwe ku isoko mpuzamahanga.
Bamwe mu bacuruzi bayohereza mu mahanga bavuga ko ubwo bwiza butuma n’igiciro cyayo kiba kiri hejuru ugereranyije n’izindi.
Indi ntwaro ni iyo kugira ubushishozi mu kohereza umusaruro mu mahanga nk’uko byagarutsweho na Munyura Cedrick Umuyobozi muri MICOF Ltd, imwe muri kompanyi zohereza ikawa mu mahanga.
Yagize ati: “ Biba bisaba kugura umusaruro ufite n’ahantu uzagurisha, iyo udafite aho uzagurisha, udafite n’igiciro uzagurirwaho, iyo gihindutse biragutungura kandi ukaba wahomba”.
Yakomeje avuga ingamba bafashe agira ati: “Tugirana amasezerano n’abanyamahanga bakeneye ikawa, bakakubwira bati tuzakugurira ikawa imeze gutya ku mafaranga ameze gutya, uba ufite icyizere ko bazakugurira n’iyo igiciro kigabanutse ntibahindura amasezerano mwagiranye, ariko nanone iyo kizamutse nawe ntuyahindura”.
Yunzemo ati: “Hari igiciro mpuzamahanga gihoraho tugenda turebera kuri interineti. Iyo ugereranyije no mu Karere, ikawa y’u Rwanda irahenze ku isoko mpuzamahanga ariko ni na ko ari nziza, agaciro kayo karagenda kazamuka”.
Gashema Olivier ushinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ikawa muri Misozi Coffee Company, ati: “Akenshi twe tuba dufite intego y’ikawa tuzagura mu banyamuryango bacu dufite n’abaguzi bazatugurira. Iyo wabaze neza ubasha guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro […]. Hakwiye gukomeza kwigisha abari mu rwego rwo kwita ku ikawa kugira ngo irusheho kumenyekana”.
Guharanira kubona umusaruro mwiza
Undi muti w’ikibazo ni uguharanira kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi, aho abacuruzi n’abanyenganda, bavuze ko na bo baba bagomba kubigiramo uruhare; bakegera abahinzi mu kuwitaho.
Munyura Cedrick ati: “…ibyo abanyenganda bose barabikora; kimwe mu byo dukora kugira ngo umusaruro ube mwiza ni uko dushyiraho abagoronome bafasha abahinzi bacu; tubigisha uburyo bugezweho bwo gukorera ikawa, tubakorera ingemwe zo gusimbuza ikawa zacitse n’ubujyanama bwo kuzamura umusaruro mu gipimo cy’ikawa”.
Yakomeje avuga ko ariko hakiri urugendo rutoroshye rwo kongera umusaruro uboneka ku giti cy’ikawa.
Ati: “Ugereranyije umusaruro fatizo ni ibilo 2,9 ku giti, wajya mu bihugu byo hanze muri za Costa Rica n’ahandi ukabona ho basarura ibilo 10 ku giti kimwe”.
Kamarade Immy Umuyobozi wa Kalisimbi Kiwieds Coffee, na we ari mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa, yagize ati: “ Dukeneye gukora cyane no kurushaho kumenyekanisha ikawa yacu kandi ni ikawa nziza”.
Eng. Ruganintwali Eric Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), ushinzwe ubwiza ndetse n’amabwiriza agenga ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ashimangira ko ibiciro by’ikawa bigoranye kuko abahinzi atari bo bashyiraho igiciro mpuzamahanga, kandi gishyirwaho kubera impamvu nyinshi cyane cyane biturutse mu bihugu bitunganya ikawa.
Ati: “Ubundi isizeni yacu itangira mu kwezi kwa gatatu hanyuma mu kwa gatanu n’ukwa gatandatu tugatangira kohereza hanze. Iyo umuntu acuruza hari ibihe byiza n’ibihe bibi, urizigamira rero kugira ngo uzahangane na bya bihe bibi, ni uko ikawa imeze ibiciro bihora bihindagurika. Turacyafite amahirwe kuko ikawa yacu ikunzwe, abatugurira bahora batugirira icyizere, bifasha mu guhangana na ryahindagurika ry’ibiciro”.
Yakomeje agira ati: “Ikindi twashyizemo ingufu cyane ni ukongera ikawa; za kawa nke twabonaga n’iyo ibiciro bibaye bikeya ariko iyo ufite nyinshi ubasha kubona amafaranga meza. Ikindi gikomeye ni bwa bwiza bw’ikawa iyo ari nziza, bakaba bayishaka ari benshi bayirwanira birangira baguhaye amafaranga meza no muri bya bihe bitameze neza”.
Eng. Ruganintwali yagaragaje ko kohereza ikawa mu mahanga yongerewe agaciro (nko kuyikaranga) bituma igiciro cyayo mu gihe cyaguye bitagira ingaruka nko kuri wa wundi wohereza iri mu cyiciro cya mbere gusa.
Ati: “Mbonereho gusaba abafatanyabikorwa muri iki gihingwa cy’ikawa y’uko dukomeza gushakisha uburyo bwose twahangana n’iryo hindagurika ry’ibiciro”.
Hagati aho abahinzi b’ikawa bavuga ko mu gihe igiciro cyazamutse ku isoko mpuzamahanga na bo baba bakwiye kuzirikanwa. Bamwe bagaragaje ko nk’uyu mwaka ushize ikilo bakiguriwe ku mafaranga 500, ariko bakurikije imvune n’ibyo bashora mu buhinzi amafaranga yagombye kuba nibura hejuru y’amafaranga 1000 ku kilo.
Niyomahoro Florence ni umuhinzi w’ikawa wo mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Gicumbi akaba n’Umuyobozi w’uruganda rutunganya ikawa Mayogi Coffee ati: “ Umuhinzi ikawa iramuvuna, reba gutangirira ku rugemwe, gukata, gusasira, gusoroma reba noneho no kuyikorera ayigeza ku ruganda, ubaze urugendo umuhinzi yakoze kugira ngo ikawa izagere mu gikombe usanga ahabwa amafaranga makeya[…]. Twebwe icyo twifuza ni ukugira ngo umuhinzi bamutekerezeho cyane”.
Mu mpera z’umwaka wa 2022, mu ikawa u Rwanda rwinjije amadolari agera kuri miliyoni 75, avuye ku madolari miliyoni 69 mu wabanje.
Ukurikije imibare igenda itangwa na NAEB igaragaza ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga, ikawa yoherezwa cyane cyane muri Amerika, u Bwongereza, u Buholandi, Polonye, Australia, u Bubiligi, Singapore, u Busuwisi,…

