Uko Shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare irimo kugenda (Live)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Imvaho Nshya ibahaye ikaze, aho igiye kubagezaho uko shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu rw’imisozi igihugu. Ni ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika kuva yatangira.

Ni shampiyona yatangiye gukinwa mu mwaka w’i 1921 itangira ikinwa n’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cy’abagabo gusa.

Nyuma y’imyaka itandatu mu 1927 nibwo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu muhanda yatangiye mu buryo bw’ababigize umwuga, kugeza aho u Rwanda ruyakiriye nyuma y’imyaka 103 ibayeho.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare

Uko gahunda ya shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare iza kugenda kuri iki Cyumweru tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ku munsi wa mbere wa shampiyona.

09h20: Shampiyona irafungurwa ku mugaragaro muri BK Arena

10h10: Abagore babigize umwuga baratangira isiganwa ryitwa “Time Trial”.

13h45: Abagabo babigize umwuga baratangira isiganwa ryitwa “Time Trial”.

Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy’abagore ni we uza guhaguruka mbere y’abandi saa Ine n’iminota 10.

09h30: Peresida wa Repubulika Paul Kagame ageze muri BK Arena ahagiye gutangirira shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson, ahaye ikaze abateraniye muri BK Arena.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire

09h36: Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yahaye ikaze abaje kureba shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare mu rw’imisozi 1000.

Ashimiye Perezida Paul Kagame wateje imbere umugore ari yo mpamvu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 harimo abagore.

Minisiteri ya Siporo ishimira abafatanyabikorwa bari muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare n’abafana baje gushyigikira iyi shampiyona.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ari icyumweru cy’akataraboneka, aha ikaze abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa.

Ati “Iki kigiye kuba icyumweru cy’imbonekarimwe. Mwese murakaza neza mu Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Abanya-Kigali ni mwe muzatuma iri rushanwa riba ryiza kurushaho, mushyigikira abakinnyi aho bari kunyura ndetse munabakira neza.”

“Igihugu cyacu cyakoze ibishoboka ngo giteze imbere siporo mu byiciro byose, n’ikimenyimenyi mu Rwanda ni ho hazakinirwa icyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23 ku nshuro ya mbere. Nanjye ndi hano ndi umugore ubahagaze imbere, muri make ndi umusaruro w’ubuyobozi bwiza bwacu.”

Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko ari we washyize imbaraga mu kugeza iri siganwa muri Afurika bwa mbere.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”

09h42: David Lappartient, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), yishimiye kubona ibihugu byinshi bya Afurika byitabiriye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare anashima imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

David Lappartient, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI)

Abantu bagera kuri miliyoni 100 ku Isi bakurikiye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera i Kigali mu Rwanda binyuze ku bitangazamakuru mpuzamahanga bityo akaba afunguye ku mugaragaro shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare.

Muri BK Arena ni uku byifashe
Umugore wo mu Karere ka Rubavu yongeye guseruka mu ikanzu nziza mu mitako asanzwe agaragarwaho

Kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, abakinnyi barahagurukira BK Arena bakomereze Simba ya Kimironko bakatire kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.

Aho nibahagera barakomereza Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bakatire kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yahaye ikaze abakinnyi baturutse mu bihugu 101 bitabiriye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu Rwanda n’abashyitsi barenga 5 000 baje kurireba.

10h22’30”: Umunyarwanda Nirere Xaveline ni we ubimburiye abandi gusiganwa mu cyiciro cy’abagore.

10h25’00”: Akurikiwe n’umunye-Qatar AL-KUWARI Kholoud.

10h27’30”: Umunya-Ethiopia WATANGO Serkalem arahagurutse.

10h30’00”: Umunyakenyakazi, KIPLAGAT Monica, arahagurutse.

10h32’30”: Umunyabotswanakazi KONO Lobopo, arahagurutse.

10h35’00”: FROLOVA Natalia, Umukinnyi wigenga udafite igihugu ahagarariye, arahagurutse.

10h37’00”: Umunyatanzaniya ABDULLAH Jamila, arahagurutse.

10h40’00”: Umunya-Uganda, TRINITAH Namukasa, arahagurutse.

10h42’30”: Umunya-Kazakhstan, POTAPOVA Faina, arahagurutse.

10h4500”: Umunyakenyakazi, TABU Kendra, arahagurutse.

Demi Vollering Umukinnyi w’Umunya-Netherlands, ni we uhaguruka nyuma ku isaha ya saa 12h10’00”.

10h52 Umunyarwandakazi Nirere Xaveline asigaje ibirometero 13.2.

Saa 11h13: Umunyarwandakazi Nirere Xaveline asesekaye ku murongo usoza kuri KCC ntawe uramunyuraho mu isiganwa rya ITT mu bagore aho yakoresheje iminota 50 n’amasegonda 07 ku ntera y’ibilometero 31,2.

Umukinnyi wo mu Bushinwa, Xhang Hao, ni we uyoboye kugeza ubu aho yakoresheje iminota 47,33 ku ntera y’ibilometero 31,2.

Ni mu gihe Soraya Paladin wo mu Butaliyani yakoresheje iminota 48 n’amasegonda 56.

Kugeza ubu, Nirere ari ku mwanya wa gatatu arushwa iminota ibiri n’amasegonda 44.

Abakinnyi batatu ni bo bataratangira gukina. Umufaransakazi Juliette Labous amaze gusohoka muri BK Arena, atangira urugendo rw’ibilometero 31,2.

Bivuze ko hasigaye Anna Henderson wo mu Bwongereza, Dygert Chloe wo muri Amerika na Demi Vollering wo mu Buholandi.

Anna van der Breggen ni we uyoboye kugeza ubu. Umukinnyi w’Umuholandikazi, Anna van der Breggen, ni we umaze gukoresha ibihe bito bingana n’iminota 44,1 ku ntera y’ikilometero 32 .

Umunyarwandakazi Nirere Xaverine yageze ku mwanya wa karindwi.

Uko abakinnyi bagenda basoza, ni ko uyoboye ahinduka keretse iyo habayeho gutungurana cyangwa gutungurwa.

Umunyarwandakazi Nirere Xaverine yashimishijwe no kuba uwa mbere watangiye gusiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Yashimangiye ko iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Kigali rizaharurira inzira abakiri bato. Yakomeje agira ati: “Ni ibintu bishimishije kuri njye n’Igihugu cyanjye.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 21, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE