Uko Kelliah yahisemo gukora amashusho y’indirimbo ‘Gitego’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zigezweho n’iziri mu njyana gakondo, Kelliah yasobanuye impamvu yahisemo gukora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Gitego’ yibanze ku mico ya kinyafurika.

Gitego ni indirimbo ya Kelliah nshya avuga ko yahisemo kuyikora mu njyana imeze nka gakondo ariko agahitamo gukora amashusho mu buryo n’utumva ururimi avuga yamenya icyo indirimbo igarukaho.

Aganira na Imvaho Nshya yavuze ko nubwo yagerageje gushyiraho amagambo asobanura ibyo aririmba mu Kinyarwanda gusa akabona bidahagije kuko hari n’abatazi icyongereza yanditseho gisobanura amagambo.

Yagize ati: “Ubusanzwe ‘Gitego’ ni indirimbo nakoze mu buryo bw’injyana gakondo ariko sinifuje kuyigira gakondo cyane ahubwo natekereje ko hari ushobora kuyireba atazi Ikinyarwanda, asoma ntasobanukirwe ibisobanuro nashyizeho mu Cyongereza mpitamo kwitaka mu muco wa kinyafurika.”

Mu mashusho y’iyo ndirimbo Kelliah yibanze ku myambarire ya kinyafurika harimo ibitenge n’indi myambarire n’uburyo bwo kwitaka no gushaka ubwiza mu mico itandukanye ikoreshwa mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Ethiopia, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Kelliah avuga ko atekereza gukora iyo ndirimbo yegereye Bolingo bafatanya kuyandika bashingiye ku marangamutima y’abantu bose bakundana.

Ati: “Ni indirimbo natekereje nshingiye ku marangamutima umuntu aba afitiye umukunzi we, maze kubitekereza negereye Bolingo turayandika nifuza ko yafasha abantu kugaragariza abakunzi babo amarangamutima yabo.”

Uwo muhanzi ubusanzwe yitwa Kellia Tuyizere.

Kelliah amenyerewe mu gusubiramo indirimbo zamenyekanye kandi zakunzwe z’abandi bahanzi gusa kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo Renge, Together, Ndabizi yafatanyije na Alyn Sano.

Kelliah avuga ko ‘Gitego’ ari indirimbo yakoze agamije gufasha abakundana gusohora amarangamutima yabo
Kelliah avuga ko yahisemo gukora imitako y’ubwiza ya Kinyafurika kugira ngo nutabyumva azasobanukirwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE