Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 24 Kamena 2022

Polisi y’u Rwanda yatangaje imihanda ikoreshwa n’abitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma by’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) kur uyu wa Gatanu taliki 24 Kamena 2022.
Ntabwo iyo mihanda iba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.
Umuhanda uva ku kibuga cy’indege – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.
Umuhanda uva ku kibuga cy’indege – Kabeza – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.
Serena Hotel – Sopetrade – Kimihurura – KCC.
Serena Hotel – Yamaha – Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi).
Umuhanda KG48 St (Kacyiru) – MINAGRI ujya kuri Kigali Golf Resort.
Amahuriro y’imihanda ashobora gukoreshwa mu kwambukiranya imihanda yavuzwe haruguru yerekanwa n’inyuguti ya ‘C’ iri mu ibara ry’ubururu ku ikarita ari yo; Payage, Gishushu, Kisimenti no kuri Prince House.
Indi mihanda mushobora gukoresha ni iyi ikurikira:
Abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y’Iburasirazuba banyura ku Mulindi – Ku Mushumba Mwiza – Kwa Rwahama – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – TV1 – Minubumwe – Ambasade ya America/ Rond Point – Kacyiru ahahoze Akarere ka Gasabo – Kanserege – Kinamba – Poid Lourds – Nyabugogo – Yamaha – Onatracom – Kuri 40.
Mulindi – Kanombe – Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Sonatubes cyangwa kwa Gitwaza – Rwandex – Kanogo – Rugunga – kuri 40.
Gisozi – ULK – Beritwari – kwa Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa Utexrwa.
Kinamba – Nyabugogo – Yamaha – Gereza – Onatracom.
Polisi y’u Rwanda irasaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.
Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.