Uko bamwe mu bakinnyi bakomeye n’abagore babo bizihije Noheli (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 25, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Benshi mu bafite amazina akomeye mu siporo zitandakanye ku Isi barimo abakinnyi n’abatoza bifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukuboza 2024. 

Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu, bamwe mu bakinnyi n’abakunzi babo bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye bifuriza ababakurikira Noheli Nziza.

Bamwe muri bo ntibanategereje ko Noheli igera kugira ngo bifotozanye n’imiryango yabo nk’uko bagiye babigaragaza ku mbuga zirimo Instagram na X yahoze ari Twitter. 

Noheli yasanze za shampiyona zikomeye i Burayi ziri mu karuhuko cy’iminsi mikuru ariko si ko bimeze mu Bwongereza kuko kuri “Boxing Day”, umunsi ukurira Noheli, hazakomeza Premier League.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na AL Nassr yo muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umugore we, Georgina n’abana yifurije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga noheli nziza. 

Rutahizamu Lionel Messi ari kumwe n’umugore we ntibatazwe kwifuriza Ibihumbi by’abantu bamukurikira noheli Nziza. 

Umunyezamu David Degea wakiniye Manchester United ukinira Fiorentina yo mu Butaliyani, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we, Edurnity n’umwana wabo w’umukobwa.

Rutahizamu wa FC Barcelone, Robert Lewandowski, na we yihutiye gufata ifoto ya Noheli ari kumwe n’umuryango we n’abana babiri ba byaranye.

Max Verstappen uheruka kwegukana Shampiyona y’Isi ya Formula One mu bihembo byatangiwe i Kigali ku wa 13 Ukuboza, yifotozanyije n’umukunzi we Kelly Piquet bagaragaza ko bagiye kubyara banifuriza abantu Noheli nziza. 

Abandi bakinnyi barimo Gabriel Magalhaes, Kai Havertz ba Arsenal. Darwin Nunez wa Liverpool na Alejandro Garnacho wa Manchester United bo bizihije uyu munsi mukuru bari n’imiryango yabo.

Alejandro Garnacho wa Manchester United niwe yizihije Noheli n’umuryango
Lionel Messi n’umuryango we bizihije Noheli
Cristiano Ronaldo n’umuryango we bizihije Noheli
Kelly Piquet na Max Verstappen bizihije Noheli bagaragaza ko bagiye kubyara
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 25, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE