Uko amashanyarazi yageze ku baturage muri buri Karere k’u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatanze ishusho y’uko Uturere duhageze mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage.

Ni muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere y’imyaka irindwi (NST1) yatangiye kuva muri 2017-2024 igana ku musozo.

Dr. Gasore Jimmy, Minisitiri wa MININFRA yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko mu myaka ibiri ishize, ingo zifite amashanyarazi ziyongereye ku kigero cya 15.8%.

Mu gihe Akarere ka Gakenke ari ko kagize ubwiyongere bwo hejuru bwa 42.7%.

Ishusho y’uko uturere dufite umuriro w’amashanyarazi hashingiye ku mibare yo mu mpera za Mutarama 2024.

Intara y’Amajyepfo

Gisagara 61.1%, Huye 61.7% , Kamonyi 72%, Muhanga 78%, Nyamagabe 72%, Nyanza 72.7%, Nyaruguru 82.8%, na Ruhango 75.3%.

Intara y’Iburasirazuba

Bugesera 77.1%, Gatsibo 66.9%, Kayonza 77%, Kirehe 73.8%, Ngoma 76.8%, Nyagatare 73.1%, Rwamagana 81.2%.

Intara y’Iburengerazuba

Karongi 69.3%, Ngororero 63 %, Nyabihu 60.3%, Nyamasheke 76.1%, Rubavu 77.4%, Rusizi 78.5%, Rutsiro 74.8%.

Umujyi wa Kigali

Gasabo 88.8%, Kicukiro 93.3%, na Nyarugenge 92.6%.

Intara y’Amajyaruguru

Burera 64.7%, Gakenke 92.4%, Gicumbi 63 %, Musanze 72.1%, Rulindo 72.9%.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yagaragaje ko muri rusange mu Rwanda ingo zimaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi ziri ku gipimo cya 75.9%.

Ingo zifatira ku muyoboro mugari ni 54% mu gihe izikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari 21.9%.

Mu gihe habura amezi make ngo gahunda ya Guverinoma ya NST1 igere ku musozo, MININFRA yagaragaje ko kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi ku gipimo cya 100% bitagishobotse.

Yavuze ko byadindijwe n’ibura ry’ibikoresho byatumijwe mu mahanga mu gihe cya COVID-19, bimwe  ntibihagere ku gihe cyangwa ibindi ntibize ndetse n’ingengo y’imari itari ihagije.

Gusa MININFRA itanga icyizere ko muri 2026 iyo ntego izaba yagezweho 100% binyuze mu ngamba Guverinoma yafashe zo gukorana na ba rwiyemezamirimo kugira bihitushe ibishoresho byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ku baturage.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE