Uko Abdu Mulaasi yakoze umuziki rwihishwa ari n’umusirikare

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda, Abdu Mulaasi, yahishuye uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 yatangiye gufatanya umuziki n’umwuga w’igisirikare ari umwana (Kadogo) mu girisikare cya Uganda (UPDF) kandi akabikora rwihishwa.
Ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda kuri uyu wa Kane 16 Mata 2025, yavuze ko yakuze akunda igisirikare kugeza igihe yagiriye mu gisirikare cya UPDF agashyirwa mu cyiciro cy’abakadogo.
Yagize ati: ‘Nakuze nkunda igisirikare kubera urukundo nari mfitiye imbunda n’imyambaro byabo, bituma ninjira mu gisirikare nkiri muto. Nari Kadogo (umusirikare w’umwana) ku buryo hari igihe najyaga ku rugamba nk’abandi rimwe na rimwe.’
Uyu muhanzi avuga ko nubwo yari umusirikare ariko yanakundaga umuziki, cyane cyane ‘Kadongo kamu’ iri mu njyana zakanyujijeho muri Uganda, bituma atangira kuwukora ariko akirinda ko abantu babimenya.
Ati: “Naje kugera aho ntangira gukora umuziki nkiri mu gisirikare, ariko rwihishwa ngakora ku buryo abantu batagomba kumenya ko ndi umusirikare, ku buryo hari nubwo natumwaga mu kazi ka gisirikare ahantu runaka ariko nkagenda mu ishusho y’umuhanzi ngamije gukora ubutumwa nahawe neza.”
Avuga ko bitewe n’ibyabaga bigamijwe, hari n’igihe yakoreraga igitaramo ahantu runaka akagikora hari bagenzi be byiswe ko ari umutekano w’igitaramo bacunze bamwe bakajya mu baturage abandi bakajya ku rubyiniro.
Ati: “Hari ubwo byabaga ngombwa ko noherezwa gukorera ahantu habaga umutekano muke nkoherezwayo njye nkaba ngomba kujya mpakorera ibitaramo, kandi bohereje amakipe y’abasirikare kugira ngo tujyane.”
Mulaasi avuga ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo guhagarika umwuga we wa gisirikare asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abdu Mulaasi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Charging, Omusono Gwa Mungu, Swimming Pool, Farm yatumye yiharira umwanya wa mbere mu muziki wa Uganda, n’izindi.

