Uko abagore biyongereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Imyaka 28 ishize yubatswemo amateka mashya y’u Rwanda, aho ayigaragaje cyane ndetse akaba intangarugero ku Isi yose arimo ayo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego z’ubuyobozi, mu muryango ndetse bigashyirwa mu ngiro hubahirijwe amategeko.

Ubwiganze bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda buri mu bwakoze inkuru z’imbere mu binyamakuru bitandukanye ku Isi, nyuma y’aho Igihugu kivuye ku 12% babarwaga mu mwaka wa 1995 kikagera kuri 61.25% kugeza uyu munsi.

Guhera mu mwaka wa 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore, bikaba bivugwa ko byagize uruhare rukomeye mu kongerera ubumenyi abagore mu bijyanye n’ubuyobozi binabahindurira amateka yo kuba bari barahejejwe inyuma mu myanya ifata ibyemezo.

Imibare itangazwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yerekana ko imyanya y’abagore yavuye kuri 12% mu 1995, igera kuri 23% mu 2003, kuri 48.8% mu 2008, none muri uyu mwaka wa 2022 bageze kuri 61.25%.

Ibyo bisobanuye ko u Rwanda rwakubye inshuro zirenga ebyiri impuzandengo ya 26.4%,  igenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu bushakashatsi bukorwa n’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.  Nanone kandi u Rwanda ni na cyo gihugu gifite abagore benshi mu nteko Ishinga amategeko bari munsi y’imyaka 45 impuzantengo y’Isi yose iri kuri 29.85%.

Iyo mibare itangajwe mu gihe kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 UKwakira 2022, u Rwanda ruzakira inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi (Inter-Parliamentary Union/IPU) izibanda cyane ku ruhare rw’izo Nteko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigira uruhare mu mpinduka ziganisha ku kubaka Isi yihagije kandi itekanye.

Iyi nama hamwe n’izindi nama ziyishamikiyeho yitezweho guhuriza hamwe abantu bagera ku 1000 bazababarimo na ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko bagera kuri 60.

Iyi nama yitezweho kuba urubuga rwo gusangira ubuhamya bw’ibihugu byateye intambwe nziza mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’umusaruro byatanze mu guharanira impinduka Isi ikeneye muri iki gihe.

U Rwanda ruza mu myanya y’imbere iyo bigeze ku bijyanye n’uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu 2008, Umutwe w’Abadepite wabaye uwa mbere mu kugira umubare munini w’abagore batowe kurusha abagabo.

IPU ikomeje guharanira kuziba icyuho cy’abagore n’urubyiruko bitabira inteko n’inama zayo ndetse impinduka ziragaragara.Kugeza uyu munsi abagera kuri 35% by’abadepite bitabira Inteko za IPU ni abagore ugereranyije na 7% mu 1978.

Inteko Zishinga Amategeko zigera ku 120 ni zo biteganyijwe ko zizitabira, hakaba harimo n’intumwa z’u Burusiya na Ukraine biri mu ntambara yayogoje ubukungu bw’Isi yose.  Byitezwe ko akanama ka IPU gashinzwe gukurikirana ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura intambara yo muri Ukraine kazahura kagasuzuma inshingano zako ku bihugu byombi.

Nyuma yo gusuzuma impande zose kazatanga raporo ku banyamuryango igaragaza mu buryo bwuzuye intambwe yatewe n’ibiteganyijwe gukorwa mu guharanira kugarura amahoro arambye muri Ukraine.

Intego y’aka kanama kagizwe n’Abadepite umunani kayobowe na Dr Ali Al Nuami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni ugukora isesengura ku ruhare Inteko Zishinga Amategeko zishobora kugira mu kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Byitezwe kandi ko iyi nama izafata imyanzuro ku byakorwa mu gukemura ikibazo cy’abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu harimo n’irishyigikiwe na za Leta.

Ibindi bizigwaho birimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivili, intambara n’ihindagurika ry’ikirere biteza Isi akaga k’inzara, hakazarebwa no ku burenganzira bw’abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE