Uhagarariye inyungu z’igisirikare cy’u Budage mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko uhagarariye inyungu z’igisirikare cy’Ubudage mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 19 Gicurasi 2025 asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibiro bya Ambasade y’u Budage mu Rwanda bivuga ko yari ari kumwe n’Ambasaderi Heike Uta Dettmann uhagarariye u Budage mu Rwanda.
Umuyobozi uhagarariye inyungu z’igisirikare cy’u Budage mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gihe yari yanitabiriye Inama Nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA).
U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu Turere 16 two mu Ntara zose.
Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.
Umubano w’u Budage n’u Rwanda umaze imyaka 63 ari nta makemwa mu bufatanye mu nzego zitandukanye.