Uganda Airlines yemerewe kogoga ikirere cy’u Rwanda

Sosiyete ya Uganda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere (Uganda Airlines) yemerewe gutangira ingendo zerekeza mu Rwanda, ukaba ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama ya Komisiyo Ihuriweho yiga ku mubano wa Uganda n’u Rwanda, yateraniye i Kigali guhera ku wa Gatatu ikaba yasoje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Werurwe.
Uwo mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatanu witezweho kugira uruhare mu kurushaho gushyigikira umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje gutera imbere nyuma y’igihe kirenga umwaka wongeye kuzahurwa binyuze mu bushake n’umuhate wa Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda.
Uganda Airlines ni ikigo cyatangiye gukora mu mwaka wa 1977 gihagarika ibikorwa byacyo mu 2001, kikaba cyarongeye gufungura imiryango mu kwezi kwa Kanama kwa 2019 aho cyatangiranye indege esheshatu zirimo ebyiri nini cyane zo mu bwoko bwa A300-800 n’izindi enye zo mu bwoko bwa CRJ900.
Gutangira ingendo zerekeza i Kigali, nta handi indege y’iyo sosiyete ihagaze, bigamije nanone kurushaho koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi, cyane ko Sosiyete Nyarwanda RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza i Entebbe inshuro eshatu mu cyumweru.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda JeJe Odongo, yagize ati: “Uganda yishimiye kuba abayobozi b’u Rwanda bemeye ko Ikigo cyacu, Uganda Airlines, gutangira ingendo zihuza Entebbe na Kigali. Ibyo bizarushaho kongera ubucuruzi, kwagura ibice bihuzwa n’ingendo z’indege no kugira uruhare mu rujya n’uruza n’ubuhahirane bw’abaturage.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Dr. Biruta Vincent, na we yemeje ko iyo gahunda ihari,ariko ntiharatangazwa igihe nyacyo Uganda Airlines izatangira kogoga ikirere cy’u Rwanda.
Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya 11 yamaze iminsi itatu, ibihugu byombi byaniyemeje guhangira Urwego rw’abikorera ikirere cy’ubucuruzi n’ishoramari kirushijeho kuba cyiza, no kwihutisha imishinga ibihugu byombi bisangiye mu Muhora wa Ruguru harimo no kwihutisha umuhanda wa gari ya moshi.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda byiyemeje kandi kongera ibiganiro bya Politiki no gukorana bya hafi, bikaba binitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye y’ubwoko bune ajyanye n’ubutwererane bwa Politiki, abinjira n’abasohoka, ubutwererane mu butabera no mu by’amategeko.