Ufite inkomoko mu Rwanda arahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Kyra Nkezabera ukumoka mu Rwanda arimo gutanga icyizere cyo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Bubirigi, akaba akomeje gushyigikirwa n’abatari bake mu byiciro amaze guhatana akanahanyurana umucyo.

Uyu mukobwa ufite imyaka 22 avuka kuri se w’Umunyarwanda na Nyina w’Umubiligikazi, yavukiye i Bruxelles.

Yitabiriye iryo rushanwa rya Miss Belgium, nyuma yo gutsinda mu cyiciro cya mbere akagitsinda akaba ari mu batoranyijwe mu Mujyi wa Bruxelles.

Ubu ageze muri 1/2 cy’iri rushanwa nk’uko amakuru aturuka mu bakurikiranira hafi iby’iryo rushanwa bakaba bamushyira mu batanga icyizere cyo kuryegukana.

Kimwe mu bigaragaza ko uyu mukobwa akunda u Rwanda kandi aruhoza ku mutima harimo kuba yubaha cyane amazina ye ‘Nkezabera’ kuko ngo rimwibutsa ko afitanye isano rya hafi n’u Rwanda nk’uko akunze kubigarukaho mu biganiro bye.

Kyra Nkezabera asaba Abanyarwanda n’abandi bose bamukunda kumushyigikira bakamutora kuko kugeza ubu amatora y’icyiciro cya ½ yatangiye akaba arimo kubera ku rubuga rwa Miss Belgium.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mukobwa yagaragaje ko yizeye cyane ko azegukana ikamba kandi abishingira ko azashyiramo imbaraga zose asabwa kandi hamwe n’Imana azabigeraho.

Yagize ati: “Ibikenewe byose ndabyujuje, kandi niyumvamo uwo muhamagaro kuko nitabiriye irushanwa mfite icyizere. Hamwe n’Imana, nizera ko izabinshoboza.”

Kyra Nkezabera ni uwa kabiri mu bakobwa bafite inkomoko mu Rwanda bitabiriye amarushanwa y’ubwiza ku Mugabane w’u Burayi, kuko Miss Sonia Roland Uwitonze ari we wababimburiye ubwo yitabiraga Miss France muri 2000, akanaryegukana.

Kyra Nkezabera avuga ko yizeye kwegukana iryo kamba kuko ibisabwa abyujuje Kandi yizeye Imana
Nkezabera uri mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi arasaba Abanyarwanda kumushyigikira
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE