UDPR yatangaje ko kwibuka ari ukongera kugira icyizere cyo kubaho

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR, ryatangaje ko kwibuka ari umwanya wo kwibuka amateka ateye agahinda y’inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga miliyoni mu minsi 100, bicwa bazira uko bavutse.

Itangazo rya UDPR ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, rishimangira ko Abatutsi bishwe bazahora bibukwa, bunamirwa bityo basubizwe agaciro n’icyubahiro bambuwe n’abicanyi.

Rikomeza rivuga ko ubuyobozi bw’ishyaka n’abayoboke baryo, bifatanyije n’Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe.

Rigira riti: “Kwibuka twiyubaka, harimo gukora ibikorwa by’urukundo, guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no guhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagira ituze n’icyizere cyo kuba mu Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Depite Pie Nizeyimana, Perezida wa UDPR, yabwiye Imvaho Nshya ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana intwari zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside ndetse zikarokora bamwe mu bahigwaga.

Yakomeje agira ati: “Ishyaka UDPR, turakangurira buri wese kurangwa n’ubumuntu no gukunda Igihugu, kuba ku isonga mu bikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo; ihakana n’ipfobya cyane cyane irikorerwa ku mbugankoranyambaga.”

Yibukije ko nubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko mu Bburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, hari umutekano muke uterwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.

Ati: “Iyo ngengabitekerezo yarushijeho kongera ubukana aho FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyirije n’ingabo za FARDC na Wazalendo.”

Depite Nizeyimana asaba abayoboke ba UDPR n’Abanyarwanda gukomeza kuzamura ijwi ryabo berekana ubufatanye hagati ya MONUSCO na FARDC, FDRL, Wazalendo n’Abancancuro mu kwica Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.

Ishyaka UDPR ryamaganye kandi bidasubirwaho abantu bakomeje kwica n’abahohotera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, riributsa buri Munyarwanda gutanga amakuru ku muntu ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ishyaka UDPR rishyigikiye ingamba z’ubwirizi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho mu kurengera ubusugire bw’u Rwanda, hamwe no gushakira Afurika amahoro n’ubudaheranwa.

Umuyoboke wa UDPR wese ngo asabwa kwitanga atizigama kugira ngo bakomeze kwiyubakira igihugu kirangwa n’urukundo, ubumwe n’ubudaheranwa, ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuco wo gukunda Igihugu.

Depite Pie Nizeyimana, Perezida w’Ishyaka UDPR
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE