UDPR isanga hakwiye imbaraga ngo u Rwanda rugere mu cyerekezo 2050

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), bwatangaje ko hakenewe imbaraga za buri wese ngo u Rwanda rugere mu cyerekezo 2050.
Kugerwaho kwabyo bisaba gukora cyane no kubiharanira kuko ari na byo ubuyobozi bwifuriza abanyarwanda mu mwaka wa 2050.
Icyerekezo 2050 ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama ya 13 y’Umushyikirano yabaye ku wa 21 na 22 Ukuboza 2015, kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ahazaza bashaka.
Byagarutsweho mu itangazo UDPR yatangaje kuri uyu wa 25 Ukuboza 2024, yifuriza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuryango we, abagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, abagize Guverinoma, abagize Inzego z’Umutekano, abayoboke ba UDPR, Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, umwaka mushya muhire wa 2025.
Ishyaka UDPR rishimira Umukuru w’Igihugu waranzwe n’ubutwari, ubushishozi, no gushakira amahoro arambye u Rwanda, mu bihe bikomeye.
Depite Pie Nizeyimana, Perezida wa UDPR, avuga ko Abanyarwanda bakomeza gufatanyiriza hamwe kugera mu cyerekezo 2050.
Ati: “Icyerekezo 2050 kibumbatiye impinduka mu mfuruka zose z’ubuzima, ariko by’umwihariko hahangwa amaso izamuka ry’ubukungu no kwimakaza imibereho myiza y’abaturage.
Ibi rero birasaba imbaraga n’umuhate wa buri munyarwanda wese ndetse n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.”
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano mu Ukuboza 2015, yavuze ko intego z’Icyerekezo 2050 zishoboka.
Icyo gihe yagize ati: “Tumaze kugenda urugendo rutari rugufi. Ku Cyerekezo 2050 ubwo nabyo ni ukuvuga ko bishoboka twubakiye ku bimaze kugerwaho.’’
Muri 2050, biteganyijwe ko umunyarwanda azaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka, afite ubuzima bwiza, agerwaho n’amazi meza, amashyanarazi ahagije kandi ahendutse, serivisi zose z’ubuvuzi zaranogejwe agerwaho n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’igihe.
Ibi bizanajyana n’ibikorwa remezo biteye imbere, ubwikorezi bumeze nk’ubwo mu bihugu byateye imbere n’ibindi.
Ubuyobozi bw’ishyaka UDPR bwijeje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuzakorana umurava ndetse no gushishikariza abayoboke baryo gukunda umurimo no gufatanya n’abanyarwanda bose guteza imbere igihugu.
Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana, yagize ati: “Umwaka wa 2025 uzabere abanyarwanda bose umwaka w’amahoro n’ubusugire bw’igihugu, ubuzima bwiza, umurimo, uburumbuke n’ubumwe bw’abanyarwanda.”