Ubworozi bw’amatungo magufi bwitezweho kuziba icyuho cya 37% cyo kutarya agatukura

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko bitoroheye buri wese kurya inyama ku buryo buhoraho, kuko hari abazirya rimwe mu kwezi, abandi ku minsi mukuru bigatuma ndetse bazita amazina atandukanye nk’akadahingwa, agatukura, imbonekarimwe n’andi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB gitanga icyizere ko ubworozi bw’amatungo magufi buzaziba icyuho cya 37% cyo kuba akadahingwa (inyama) katabonekaga ku buryo bworoshye, ku buryo kuri ubu Umunyarwanda arya ibilo 8 by’inyama gusa mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO risaba ko umuntu yagombye kuba arya ibilo 45.
Mujawamariya Antoinette utuye mu Kagari ka Musenyi, mu Murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango yabwiye Imvaho Nshya ko bitoroshye kuba umuntu yarya inyama kenshi bitewe nuko zihenda.
Yagize ati: “Inyama ziboneka mu buryo bworoshye kuko hariya hepfo hari ibagiro. babaga iz’inka ariko zirahenze, keretse nk’umuturage ufite ukuntu yiyororeye inkoko, urukwavu se, ashobora kurya inkoko cyangwa inkwavu iyo azoroye. Naho ubundi kurya inyama biragoye kuko ikilo kigura 4000. Njye nzirya nka rimwe mu kwezi.”
Safari Faustin utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Kagari ka Remera yavuze ko amatungo magufi yagira aho avana umuntu.
Yagize ati: “Birashoboka ko ubworozi bw’amatungo magufi bwateza umuntu imbere. Nahereye ku mishwi 40 umushwi umwe ku mafaranga y’u Rwanda 2100, zikuze ndazigurisha, ngura ingurube, zimaze gukura ngenda nzigurisha na zo nkuramo inka, naguze amasambu, byose mbikesha amatungo.”

Yongeyeho ati: “Inyama buriya ntizigora kuzibona kuko iyo woroye udutungo tugufi, kuko ntitugora umuntu yajya no mu kimina akaba yabonamo amafaranga yo kugura itungo rigufi. Iyo woroye inkoko urya amagi, waba woroye inkwavu ukarya inyama z’inkwavu.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yatangarije Imvaho Nshya ko koko Abanyarwanda batarihaza mu kurya inyama, kuko ku mwaka Umunyarwanda arya ibilo 8 by’inyama mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO risaba ko umuntu yagombye kuba arya ibilo 45.
Ati: “Umunyarwanda muri rusange ntarenza ibilo 8 by’inyama ku mwaka turashaka kugira ngo nibura bizamuke. Hari ibihugu bigeze mu bilo 45 ku mwaka, iyo bizamutse umusaruro mbumbe uvamo n’umubare w’abaturarwanda, ubona ko uba ukiri hasi. Dusaba ko twongera ingufu mu kongera ibikenerwa mu musaruro.”
Umushinga PRISM uri mu mishanga ifasha muri gahunda y’ubworozi cyane cyane mu iterambere ry’ubworozi mu bworozi bw’amatungo magufi. Amagi, inyama urafasha ngo bitangirore hasi mu borozi ndetse hagashyirwaho n’ibikorwa remezo bizatuma inyama ziba zuzuje ubuziranenge.”

Akomeza avuga ko amatungo magufi yaba igisubizo mu gutuma Abanyarwanda babona, amagi, inyama zo kurya ku buryo buboroheye ugereranyije no kubona inyama zikomoka ku matungo maremare n’ibindi bikorwa remezo bikenerwa mu gukomeza kugeza ibikomoka ku matungo bigere ku baguzi.
Yagize ati: “Icyerekezo turimo ni uko tubona ko amatungo magufi azafasha kugira ngo twongere umusaruro w’inyama, [….] umusaruro usabwa ngo umunyarwanda abone inyama, inyinshi ziri guturuka mu matungo magufi binagirana no gushyiraho ibikorwa remezo ngo inyama zitunganywe neza.”
Yagarutse ku bipimo ubu ubworozi bugezeho.
Ati: “Mu gipimo dufite ubundi kigomba kurangirana n’imyaka 7 ya Leta kwari ukugera kuri Toni 150 000 z’inyama, twari turi kuri Toni 75 000, ubu tumaze kugera hafi kuri toni 130 000 kandi uruhare rw’amatungo magufi turashaka ko rugera nko kuri 80% ku nyama, indi 20% ikaba yava ku nka.”
Binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abaturage batishoboye batangiye guhabwa amatungo magufi arimo inkoko, ingurube, ihene n’intama.
Umuyobozi w’Umushinga PRISM Nshokeyinka Joseph, yavuze ko ufasha umuturage utishoboye kubona amatungo magufi, akamufasha kubona akaboga kandi akaniteza imbere.
Yagize ati: “Ku baturage 26 356 bari bateganyijwe kugezwaho amatungo magufi hamaze guhabwa 21 400. Bahawe ihene, intama, ingurube ndetse n’inkoko kugira ngo abafashe mu kwiteza imbere kuko babasha kuyagurisha bakikenura bakishyura ubwisungane mu kwivuza, kurihira abana amashuri bakanabasha kurya inyama mu buryo bworoshye.”
Umushinga PRISM unafasha mu kubaka ibikorwa remezo birimo amabagiro, ibiraro by’amatungo, amasoko y’amatungo harebwa niba riri hafi y’umuhanda, abaturage bari bugereho bikabafasha kwihaza mu biribwa by’umwihariko inyama.



