Ubwato bwa Hoteli bwatangiye kureremba mu Kiyaga cya Kivu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubwato bwa mbere bwa hoteli y’inyenyeri eshanu mu Rwanda, Kivu Queen uBuranga, bwatangiye kureremba mu kiyaga cya Kivu guhera ku wa Mbere taliki ya 03 Mata 2023, intambwe ikomeye ikomeje kwishimirwa n’abatari bake mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.

Mantis Kivu Queen uBuranga ni ubwato bufite ibyumba bigezweho (cabin) icumi, kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rwo rw’Abakuru b’Ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe.

Buri cyumba cyateguriwe kuba kirimo ikintu cyose umuntu yakenera  nk’uko yaba ari muri hoteli isanzwe y’inyenyeri eshanu, ni ukuvuga ubwiherero n’ubwogero, ibyuma bitanga ubushyuhe n’ubukonje, televiziyo, resitora, akabare (bar), n’ibindi bitandukanye.

Ubu bwato bwujujwe na sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yitwa AfriNest, imikorere yabwo ikazagenzurwa na Mantis izobereye mu gucunga amahoteli agezweho ku rwego mpuzamahanga.

Mantis ni Ikigo gikomeye gikomoka mu Bufaransa kibarizwa muri Accor Group, ikigo gikomeye kurusha ibindi ku mugabane w’i Burayi ndetse kikaba kiri no ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu gutanga serivisi zo kwakira abantu.

Ni ikigo gisanzwe gifite hoteli icunga yitwa Mantis Kivu Marina Bay, ifite ibyumba 79 birimo kimwe gishobora kwakira nk’Umukuru w’Igihugu. Iherereye mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yasangije abamukurikira amashusho y’ubwo bwato burimo kwinjira mu Kiyaga cya Kivu.

Biteganyijwe ko ubwo bwato buzatahwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Kamena 2023, bukaba ari hoteli yitezweho gutanga serivisi mu Turere dukora ku Kiyaga cya Kivu ari two, Karongi, Rubavu na Rusizi.

Uyu mushinga witezweho guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho abasura u Rwanda bazaba bafite agashya gatuma barushaho kuryoherwa n’ibyiza by’Igihugu ariko bitanga amadovize akenewe mu iterambere ry’Igihugu.

Ku rundi ruhande abasura u Rwanda babona amahirwe atangaje yo kwigira ku muco n’amateka by’u Rwanda, gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Gihugu, kuzenguruka Umurwa Mukuru wa Kigali nk’umujyi wubatse izina ku isuku n’ibindi.

Byitezwe ko abagenerwabikorwa ba mbere Visit Rwanda mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda bazaba ari abanyamuryango ba Virtuoso bagomba kubanza kuza kwirebera umwihariko w’u Rwanda bashobora kubyaza umusaruro mu bufatanye bwihariye n’ibigo bitandukanye bikorera mu Gihugu.

(8) Habitegeko Francis on Twitter: “Kivu Queen1Boat manufactured 100% in 🇷🇼, ⁦@KarongiDistr⁩ ,⁦@RwandaWest⁩ was successfully pushed into water today. #Rwandaworks. ⁦@JCMusabyimana⁩ ⁦@RwandaInfra⁩ ⁦@RwandaLocalGov⁩ ⁦@YolandeMakolo⁩ https://t.co/bbTI1uLTQe” / Twitter

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE