Ubuzima bw’Igihugu bushingira ku mahitamo y’abakiyobora- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Rtd Gen James Kabarebe uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Nzeri 2023, muri Village Urugwiro.
Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi, Perezida Paul Kagame, yabibukije ko ubuzima bw’igihugu bushingira ku mahitamo abakiyobora bakora.
Ati “Ubuzima bw’Igihugu rero n’abagituye na politiki ndimo kuvuga, byose bishingira ku mahitamo, ushobora guhitamo ukavuga uti ariko kuba n’umukene hari icyo bitwaye, ko dufite abagiraneza iteka iyo twashonje cyangwa twakennye iki batugoboka, ibi bindi abantu bavuga, turakora iby’iki? Reka dutegereze bajye batugoboka.”
Ku birebana n’amahitamo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye nubwo bikigaragara mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.
Ati “Ni byo usanga cyane hanze muri politiki z’ibihugu byacu, byacu ndavuga u Rwanda, ndavuga Afurika. Icyo kibazo kirahari kandi abantu barakivuga, intambara tugomba kurwana zo kugira ngo Afurika ishingiye ku Banyafurika, Afurikaishingiye ku mutungo, ifite n’umubare w’abantu, abantu miliyari 1,3 cyangwa 1,4; ariko bakaba aho gusa ari abantu bemeye guhora bari mu butindi, bari mu bukene, bari mu guhora baragiwe n’inka, ariko twaba twageze imbere y’abantu tuvuga wareze agatuza ukavuga uti twebwe Abanyafurika turambiwe ibi, urambirwa ibintu imyaka 50 utagira ikintu uhindura, ubwo uba wabirambiwe koko? Icyo rero nta kuntu tuzakivamo tutakivanywemo n’abayobora”.
Umukuru w’Igihugu yibukije kandi ko umuyobozi mwiza ari ukora, aharanira iterambere ry’Abanyarwanda, Igihugu muri rusange, atareba inyungu ze ku giti cye.
Ati: “Ibyo umuyobozi wese, ari abamaze kurahira, ari abarahiye ubundi bari hano, iyo utabyumva ngo mu byo ukorera Igihugu cyawe ube ubitekereza ntabwo uba wujuje ya ndahiro abantu barahira iyo bamaze guhabwa inshingano nk’izingizi.
Ibyo umuntu ahora abyibutsa kubera ko tuzi ko atari ko byumvikana kuri buri wese cyangwa se n’ubyumva abyumva igihe kimwe ikindi yabona ibimufitiye inyungu ku giti cye, akabishyira iruhande agakora ibyo yasanzemo inyungu ze z’umwihariko ku giti cye”.
Yibukije kandi ko kugira ngo imiyoborere itange umusaruro hagomba kubaho gukorana no kuzuzanya mu nshingano.
Ati: “Ariko n’iyo waba ukorana n’undi mu nshingano ufite ahantu uri udakorana n’abari ahandi mu nshingano nabwo ntabwo umusaruro uboneka uba ukwiye. Ibyo nabitinzeho ndabisubiramo kenshi kuko ntabwo ari ubwa mbere si ubwa nyuma duhora tugira abayobozi, bagomba kuba bayobora inzego zitandukanye baza bakarahira bagahita, ariko umwanya nk’uyu nagira ngo nibutse ko inshingano dufitiye Igihugu cyacu kandi zigomba kuduturukamo, zikatubonekamo”.
Perezida Kagame yavuze ko ntawe ukwiye kuba agenera abantu uko babaho, uko bitwara.
Ati: “[…] Ntabwo ari umutekano gusa n’abantu n’ibibazo bindi by’imibereho y’abantu bitari iby’ubukungu cyangwa iby’umutekano aho umuntu aza akakubwira uko yumva ukwiye kubaho, ugomba kubaho nkawe uko abishaka. Ibyo ni ibibazo biremereye, umuntu akakubwira ko ugomba kuba iki, ugomba gukora iki, agahora yumva ndetse ko ari uburenganzira bwe, akunamye hejuru akubwira, agukoza icyo ashaka wowe mu burenganzira bwawe akakubwira ko atari cyo yashakaga ko ukora”.
Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gihe Francis Gatare yahawe kuyobora RDB.
Francis Gatare yasimbuye Clare Akamanzi wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere kuva mu 2017.
Kuva ubwo Gatare yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze, umwanya yavuyeho muri Kanama 2021, ubwo yahise ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu.
NYIRANEZA JUDITH