Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwagaragaje umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na politiki n’Abanyapokitiki bari buzuye urwango n’amacakubiri.

Yabigarutseho mu gusoza icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi ahibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Cyamwakizi.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na politiki mbi n’Abanyapolitiki bari buzuye urwango n’amacakubiri”.

Uyu muhango wo kwibuka watangijwe no gushyira indabo mu mugezi wa Cyamwakizi aho abayobozi batandukanye, mu rwego rwo kunamira Abatutsi bishwe bakarohwa muri uru ruzi bunamiye izi nzirakarengane, kugeza ubu hakaba hatazwi umubare w’abahajugunywe.

Mu butumwa bwahatangiwe, mu ndirimbo imivugo n’ubuhamya, hagaragajwe inzira y’Umusaraba Abatutsi banyuzemo bajyanwa kwicwa no kujugunywa mu mugezi wa Cyamwakizi, bashimira Inkotanyi zabatabaye, ndetse bagaragaza icyizere cy’ubuzima bwiza kubera ubuyobozi bwiza.

Abafashe ijambo kandi basabye ko icyuzi cya Cyamwakizi cyabungabungwa neza, ntigisibangane, kikagirwa ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi bajugunywemo, imibiri yabo ntigaragare ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basaba ko hashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka ntihavogerwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait yashimiye ubwitabire bwaranze abaturage cyane cyane urubyiruko, ashimira ubufatanye bwabaranze muri iyi minsi irindwi ariko na none yibutsa ko atari mu minsi irindwi gusa ahubwo tuzahora tubibuka.

Ati: “Kuba urubyiruko rwitabira, rugakurikirana impanuro rugezwaho n’ubuyobozi bwiza, biratanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza”.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na politiki n’Abanyapokitiki bari buzuye urwango n’amacakubiri, aboneraho gushimira Abanyapolitiki beza bakomeje gukora iby’ubutwari mu komora Abanyarwanda no kwiteza imbere nta vangura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait (Foto Intara y’Amajyepfo)

Yasoje ashimira Perezida wa Repubulika n’Inkotanyi ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje ibikorwa byo kunga Abanyarwanda no kwiteza imbere binyuze mu mahitamo yacu harimo, kuba umwe, gutekereza byagutse no kwiteza imbere, asaba abari aho bose kubisigasira.

Yagize ati: “Kuba umwe, kureba kure no gutekereza byagutse ni yo mahitamo yacu. Ibyabaye ntibizongera ukundi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yagaragaje muri make amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku mu itangira ryayo mu gihe cy’ubukoloni, igakura iciye mu buyobozi bubi kugeza buyishyize mu bikorwa mu 1994.

Yagize ati: “…Ibyago twagize byo gutakaza abacu duhora twibuka, ni ingaruka z’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi yatangiye guhera mu gihe cya GikoLoni kugeza mu 1994 ubwo umugambi wo kubarimbura washyirwaga mu bikorwa”.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye z’umutekano harimo abahagarariye Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, abafite ababo bibuka, abaharokokeye n’abandi baturage muri rusange biganjemo urubyiruko.

Hifuzwa ko icyuzi cya Cyamwakizi cyabungabungwa neza ntigisibangane kikagirwa ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi baroshywemo
Urubyiruko rwashimiwe ubwitabire
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE