Ubuyobozi buriho ku bw’abaturage ngo bubakemurire ibibazo-Meya Mukamana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko ubuyobozi bubereyeho abaturage, bityo bukarushaho kubegera ari nako hakemurwa ibibazo byabo.
Ni ubutumwa Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yagejeje ku baturage b’Akagari ka Musasa, mu Murenge wa Kinyababa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, muri gahunda yitwa Duhari ku bwanyu.
Yagize ati: “Ubuyobozi buriho ku bwanyu igamije kurushaho kubegera mwebwe abaturage; hagamijwe kumenya ibibazo mufite no kubikemura.”
Muri iyo gahunda kandi ; abaturage barushaho gusobanurirwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Mu kiganiro Umuyobozi w’ Akarere, Mukamana yagiranye n’abaturage, yabasabye kwirinda.
Ati: “Kugira ngo umuryango utekane, ni ngombwa kwirinda ibiyobyabwenge, magendu, ubusinzi n’amakimbirane.”
Yabasabye kandi kubumbatira umutekano bakora neza irondo, kwizigamira muri Ejo Heza, gutanga Mituweli, kurwanya imirire mibi n’igwingira; kwirinda gukura abanyeshuri mu ishuri; asaba ababyeyi kuzuza inshingano zabo zijyanye na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri saa sita.
Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi abo baturage kubahiriza amabwiriza agamije kurwanya indwara y’Ubushita bw’inkende n’indwara ya Marburg. Yakiriye, anakemura ibibazo yagejejweho n’abaturage.
