Ubutwari: Abanyeshuri bafite intego yo kurwanya ikibi n’iyo bafatirwaho imbunda

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’abana b’i Nyange kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Nyange bavuga ko bafite umugambi wo kurwanya ikibi n’iyo baba bafatiweho imbunda.

Bavuga ko uwo murava bawukomora ku butwari bwaranze intwari z’abana b’i Nyange banze kwitandukanya bagahamya ubumwe kugeza bamwe babizize.

Karabo Vanessa umwe muri abo banyeshuri avuga ko amateka y’ubutwari bw’intwari z’i Nyange bigishwa abaremamo kurwanya ikibi.

Ati: “Jyewe na bagenzi banjye twiga hano dushingiye ku mateka twigishwa yaranze bagenzi bacu bigaga hano babaye intwari bamwe bakahasiga ubuzima barwanya amacakubiri, natwe twabifatiyeho umugambi wo kurwanya ikibi kabone n’iyo badufatiraho imbunda.”

Dufitimana Edison mugenzi we na we avuga ko kwigishwa amateka y’ubutwari bw’intwari z’i Nyange byatumye biremamo umugambi wo kurwanya ikibi.

Ati: “Uburyo twigishijwe amateka y’ubutwari cyane cyane yaranze bagenzi bacu bigaga hano mu kigo cyacu, byaturemyemo imbaraga n’umuhate byo kurwanya ikibi kabone n’iyo haba hari ibidutera ubwoba.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari Impeta n’ Imidali by’ishimwe Ngarambe Francois Xavier avuga ko ubutwari budakwiye kureberwa gusa mu bikorwa by’intambara no kumena amaraso.

Ati: “Ubutwari ntabwo bukwiye kureberwa gusa ku bikorwa bigomba kumena amaraso, kuko umuntu ashobora no kuba intwari ateza imbere aho atuye yita ku muryango we akawufasha gutera imbere.”

Kwizihiza ubutwari bw’abana b’i Nyange, bikaba bibaye ku nshuro ya 28, intwari z’abana b’i Nyange zikaba ari 47 aho ziri mu cyiciro cy’Imena aho kuri ubu abakiriho bagera kuri 39, mu gihe 8 bo batakiriho bitabye Imana.

Intwari z’abanyeshuri b’i Nyange ni izihe?

Abanyeshuri bagizwe intwari ni abari mu cyigo cy’i Nyange mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi bateraga icyo kigo, ari abapfuye ari n’abatarapfuye iryo joro ndetse n’abakiriho.

Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye Ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero, binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6.

Babasabye kwitandukanya, abanyeshuri baranga bababwira ko bose ari Abanyarwanda.

Abo banyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari Impeta n’Imidali by’ishimwe Ngarambe Francois Xavier
Abanyeshuri bavuze ko bazanamba ku kuri, ibiranga intwari
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE