Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima by’abaturage bwageze i Kigali 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarururishamibare (NISR) cyatangaje ko ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (RDHS) bukomereje mu Mujyi wa Kigali.

Ubushakashatsi bugamije kumenya urugendo Igihugu kimaze gukora mu iterambere ry’imibereho y’abaturage n’ubuzima kugira ngo bifashe mu igenamigambi. 

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagira nye na Niringiyimana Faustin, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage, avuga ko ubushakashatsi bugeze mu cyiciro cy’ikusanyamakuru.

Yavuze ko mu ibarura hakorwa ingo 26 muri buri gapande k’ibarura nyuma abakarani b’ibarura bakazakora udupande tw’ibarura 560 twose hamwe mu gihugu. 

Ubushakashatsi bwatangiriye mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, utugize Intara y’Amajyepfo ndetse n’Uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

Mu Burengerazuba bwatangiriye gusa mu Karere ka Nyabihu. 

Ati: “Utwo turere twahereyemo mu ikusanyamakuru twenda kurangira.

Iyo Akarere karangiye bahita bimuka bakajya mu tundi twasigaye tw’Intara y’Iburengerazuba n’utwo mu Mujyi wa Kigali.”

Akomeza agira ati: “Itsinda ryari ririmo gukorera Nyaruguru barangije uyu munsi, ubu bimukiye mu Mujyi wa Kigali, n’abandi uko bazajya bagenda basoza, bazajya bimukira mu tundi turere tugize Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali.”

Ubushakashatsi buratangira muri Kigali kuva ejo ku wa Gatatu tariki 19 Kanama 2025. 

Niringiyimana, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage, avuga ko iyo ikusanyamakuru rirangiye hakurikiraho isesenguramakuru.

Ati: “Turayasesengura tukareba amakosa ashobora kuba arimo akosorwa, ayakosorwa agakosorwa, adashobora gukosorwa ubwo hari ukundi kuntu bikorwa hanyuma tugatangira gukora  imbonerahamwe (tableau) tugatangira gukora raporo.”

NISR itangaza ko icyiciro cy’ikusanyamakuru kizarangira mu kwezi ku Ukwakira, mu gihe byaba bigenze uko byateganyijwe.

Niringiyimana akomeza agira ati: “Ukwezi gukurikiyeho haba harimo gusesengurwa amakuru, kwandika raporo, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2025 kuzajya kurangira twatangaje ibisubizo byibanze.”

Kugeza ubu abakozi bari mu bushakashatsi hirya no hino mu gihugu, NISR igaragaza ko nta hantu na hamwe bari bagira ikibazo kidasanzwe mu bijyanye no kwakirwa n’abaturage.

Niringiyimana asobanura ko bituruka ku kuba mbere yo kujyayo NISR iba yamenyesheje ubuyobozi mu Nzego zibanze.

Ati: “Twandikira Akarere kakamenyesha izindi nzego kugera ku rwego rw’Umudugudu, aho tugeze dusanga ba Mudugudu babizi, igikorwa bakizi, bakaduhuza n’abaturage muri za ngo tuba twarahisemo.

Nta kibazo rero twari twagira kidasanzwe muri rusange, twakirwa neza.”

Imvaho Nshya ntiyashoboye kumenya ingengo y’imari izagendera mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (RDHS). 

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu mwaka wa 2019/2020 bwakorewe mu midugudu 500 yatoranyijwe mu dupande tw’ibarura twatanzwe n’ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012. 

Raporo y’ubushakashatsi bwose yasohotse mu kwezi k’Ukuboza 2021 yakorewe ku ngo 12 949. 

Abagore bari 14 634, bafite imyaka 15 kugeza 49, abagabo 6 471 bafite imyaka 15 kugeza 59.

Abakarani b’ibarura basanga abaturage babaha amakuru babiteguye
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE