U Burusiya bwatangiye amatora Ukraine yongera ibitero

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, Uburusiya bwatangiye amatora mu gihe Ukraine yongereye ibitero ku mupaka.
Umuvugizi wa deparitema ya Leta muri Amerika, yunze mu ry’Uburusiya ko bwatangiye gutora kuri uyu wa Gatanu. Ni amatora agamije kongerera Perezida Vladimir Putin indi manda y’imyaka itandatu ku buyobozi. Ukraine ifata aya matora nka “baringa” ikaba yanatangije ibitero mu ntara zo ku mipaka.
Umwe mu bayobozi i Moscou yaburiye abahirahira bagakora imyigaragmabyo mu gihe cy’amatora ya Perezida hagati y’itariki ya 15 n’iya 17 z’uku kwezi kwa Gatatu. Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi barwanya Putin, bahamagariye imyigaragambyo ku cyumweru.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko Uburusiya buvuga ko amatora azerekana ko igihugu gishyigikiye byimazeyo ibitero byabwo kuri Ukraine kandi ko ibiro by’amatora byamaze gutegurwa ku butaka bufitwe n’Uburusiya.
Mbere y’amatora, Ukraine yagabye ibitero byayo byo mu kirere ku ntara z’Uburusiya, ziri hakurya y’umupaka ibihugu bisangiye.
Ibiro by’amatora byafunguye mu kigobe cya Kamchatka mu burasirazuba bw’Uburusiya Saa Mbiri za mu gitondo kw’isaha yo mu Karere kuri uyu wa Gatanu. Byitezwe ko bifunga Saa Mbiri z’ijoro kw’isaha ya GMT ku cyumweru, i Kaliningrad. Aha ni aho Uburusiya buhana imbibi n’ibihugu bya Polonye na Lituwaniya.
Yamaha says:
Werurwe 15, 2024 at 9:28 pmIkirene Ntiyirate
Ngonuko Irikugaba
Ibitero Kuburusiya
Ngonuko Barimumatora
Reka Amatora Arangire
Urebe Ibyo Ingabo
Zuburusiya Zizabakorera
Putini Ngirengo Namwe
Muramuzi Numujinyawe
Azihimura .