Uburinganire bwongerera agaciro Polisi y’u Rwanda- Intumwa ya CAR

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Santarafurika (CAR) General Zokoue Dhesse yashimye Politiki y’uburinganire ya Leta y’u Rwanda, ashimangira ko yongerera agaciro gakomeye Polisi y’u Rwanda nk’uko bigenda no ku zindi nzego aho ubwo buringanire bugenda bugaragaza umwihariko mu miyoborere.

Gen. Zokoue yabigarutseho ku wa Kane taliki ya 17 Gashyantare 2022, ubwo we n’intumwa eshatu ayoboye basuraga abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma bakanasura Ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC-Musanze).

Ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba uyu mushyitsi yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara ,Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa.

Yeretse aba bashyitsi ishusho y’umutekano muri iyi Ntara n’uko Polisi ikora ibikorwa bitandukanye byo gukumira no kurwanya ibyaha. Yagaragaje ko iyi Ntara ihana imbibi n’ibihugu bibiri aribyo u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Hakaba hakunze kugaragara ibyaha byiganjemo ubucuruzi bwa magendu, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’abandi bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

ACP Kalisa yagize ati: “Kubera ko iyi Ntara ihana imbibi n’ibindi bihugu hano hakunze kugaragara ibyaha byambukiranya imipaka nk’ubucuruzi bwa magendu, gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abinjira bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’ubujura bw’ibinyabiziga. Nka Polisi dufatanya n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyo byaha.”

Uyu mushyitsi yaneretswe inyubako ziri kuri iki cyicaro cya Polisi zifasha abapolisi gusohoza neza inshingano zabo. Yanasuye umupaka wa La Corniche yirebera uko abapolisi bagenzura urujya n’uruza rw’abambuka umupaka.

General Zokoue Dhesse yashimye uko Polisi icunga umutekano muri iyi Ntara cyane cyane irwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse anashima ikoranabuhanga yabonye rikoreshwa ku mupaka wa La Corniche. Yashimye uburyo Polisi iha agaciro ihame ry’uburinganire kuko aho mu Ntara y’Iburengerazuba yahabonye umubare munini w’abapolisikazi.

Yagize ati: “Nishimiye akazi gakomeye mukorera hano hantu kuko hari urujya n’uruza rw’abantu bambuka ibihugu kandi hari n’abashaka kunyura mu nzira zitemewe bakora ibyaha byambukiranya imipaka. Nishimiye ibikorwaremezo nabonye hano bibafasha akazi ariko cyane cyane nashimishijwe n’ukuntu mwubahiriza ihame ry’uburinganire, hano ndimo kuhabona abagore benshi.”

Nyuma yo gusura Intara y’Iburengerazuba, aba bashyitsi bahise berekeza mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).

Muri iri shuri yakiriwe n’Umuyobozi waryo ,Commissioner of Police (CP) Mujiji Rafiki. Yamwetetse amasomo atandukanye atangirwa muri iri shuri harimo ahabwa abapolisi bakuru baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Africa (Senior Command Courses), aho biga ibijyanye n’imiyoborere ndetse bakahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukumira amakimbirane.

Uyu mushyitsi yasobanuriwe ku muri iri shuri hahugurirwa abapolisi ku bijyanye no kuyobora abandi bapolisi bato (Tactical Courses) aba bashyitsi baneretswe abanyeshuri biga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza nyuma bakahava baba ba ofisiye bato.

General Zokoue yasuye abapolisi bakuru barimo kwigira muri shuri rya NPC (Senior Command Courses) abibutsa ko bagomba kwigana umuhate bakazirikana ko umutekano w’ibihugu byabo uri ku bitugu byabo.

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri. Mugomba gukurikira neza aya masomo kandi ntazabe amasigara cyicaro mukazirikana ko umutekano w’ibihugu mwaturutsemo ndetse n’Afurika muri rusange uri mu nshingano.”

Yakomeje avuga ko yishimiye amasomo atangirwa muri iri shuri n’uburyo atangwamo yiyemeza ko Santarafurika na yo ifite kujya yohereza ba ofisiye bakuru bakaza kwiga muri iri shuri.

Yagize ati” Mu masezerano y’ubufatanye duherutse gusinyana na Polisi y’u Rwanda tariki ya 14 Gashyantare 2022 harimo ingingo yo guhanahana amahugurwa. Twiteguye kuzohereza abapolisi bacu bakaza guhaha ubumenyi muri iri shuri kuko harimo ibintu byinshi dukeneye.”

Ubwo yari amaze gusura uribyiruko rw’abakorerabushake bari mu mahugurwa muri iri shuri rikuri rya Polisi y’u Rwanda ,General Zokoue  yagaragaje  ko uruzinduko yajemo mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru ataje mu butembere ko ahubwo ari  urugendo shuri arimo.

Ati: “Uru ruzinduko ndimo kugenda ndwigiramo ibintu byinshi. Hano nahabonye urubyiruko rw’abakorerabushake bakorana na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni ibintu byo kwishimira kuba Polisi n’abaturage bakorana mu kwicungira umutekano w’Igihugu cyabo, uru rubyiruko ndarusaba gukomeza uyu muhate.”

Twabibutsa ko uyu muyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Santarafurika yageze mu Rwanda taliki ya 13 Gashyantare aje mu ruzinduko rw’icyumweru;  ku ya 14 ayasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo. nyuma akomeza asura amashuri, amashami n’ibindi bikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE