Uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda ntibugishingiye ku mpuhwe

Imibereho y’abafite ubumuga mu Rwanda rwo mu myaka 60 ishize yari ifite ishusho itandukanye n’iy’iki gihe, ndetse byari bibi kurushaho mbere y’uko Padiri Joseph Fraipont wavukiye mu Bubiligi agera i Nyanza ya Butare mu mwaka wa 1958.
Muri iyo myaka abenshi mu babaga bafite ubumuga bw’ingingo cyangwa ubundi bumuga yabaga igicibwa, kuko ntiyafatwaga nk’umuntu, ahubwo yarahezwaga bamwe mu babyeyi gito bakicisha inzara abo bibyariye, abandi bagahishwa mu nzu ntibemererwe gusabana n’abandi ubuziraherezo.
Padiri Joseph Fraipont waje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda akitwa Ndagijimana, yabonye imibereho y’abafite ubumuga ari mibi icyo gihe, ashinga ikigo yatangiye kujya abakiriramo kiza kumenyekana nka HVP Gatagara kugeza n’ubu.
Muri icyo kigo ni ho abafite ubumuga batangiye kujya bitabwaho, bigishwa imyuga, bongererwa ubumenyi butandukaye bushobora kubafasha kwitunga, nubwo hari imyumvire yakomeje muri Leta zasimburanye kugeza ku yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu, amateka y’abafite ubumuga yatangiye guhinduka kuko u Rwanda rwashyize imbere kubaka Politiki itagira n’umwe isigaza inyuma, hashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bijyana no kugaragaza ubushake bwo gukorana n’amahanga mu guhindura imibereho y’abantu bafite ubumuga.
Ibyo byajyanye n’uko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga rukanayemeza, mu rwego rwo kurushaho guharanira ko abafite ubumuga babaho bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu muryango.
Abafite ubumuga mu Rwanda bishimira ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda n’ibikorwa biborohereza gushyira mu ngiro gahunda zijyanye n’iterambere .
Oswald Tuyizere, Umuyobozi ushinzwe gahunda zishyigikira ibikorwa byo kurerera abana mu muryango mu Nama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD), yavuze ko nubwo Padiri Fraipont yakoze igikorwa cyatanze umusaruro, umuryango mugari wari ugikeneye guhindura imyumvire kugira ngo abafite ubumuga bareke kurererwa mu bigo byihariye ahubwo babone uburenganzira bwo gukurira mu miryango ibitayeho.
Yabigarutseho mu mahugurwa y’abanyamakuru 20 yabaye mu cyumweru gishize yari igamije kugaragaza Politiki ya Leta yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021.
Ni amahugurwa yateguwe na NCPD ku bufatanye n’Umuryango Humanity & Inclusion (H&I), akaba yaribanze ku mbogamizi zinyuranye abantu bafite ubumuga bahura na zo zidindiza iterambere ryabo hanarebwa uburyo bwo kuzikuraho.
Hasobanuwe ibijyanye n’amasezerano mpuzamahanga yo kwita ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga u Rwanda rwashyizeho umukono rukanayemeza mu bihugu bya mbere ku Isi.
Muri yo harimo Amasezerano Nyafurika y’Uburenganzira bw’Abafite Ubumuka (African Disability Protocol), Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku Burenganzira bw’Abantu Bafite Ubumuga, n’Amasezerano ya Marrakesh ateganya ko inyandiko zose zikwiye gushyirwa mu buryo budaheza abafite ubumuga bwo kutabona.
Kuri ubu amategeko yo mu Rwanda ahana abantu bambura abantu bafite uburenganzira bwabo n’ababaheza muri sosiyete nubwo hakigaragara imbogamizi zitarakurwaho zigatuma batabona umwanya umwe nk’uw’abandi muri sosiyete.
Abanyamakuru bashimiye inzego zafatanyije mu kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, basoza biyemeje kugira uruhare mu gutangaza inkuru zirushaho kumenyekanisha uburenganzira bw’abafite ubumuga no kubakorera ubuvugizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Ndayisaba Emmanuel, yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibibazo by’abafite ubumuga no kubishakira umuti.
Yavuze ko kugira ngo Politiki yita ku bafite ubumuga imenyekane, itangazamakuru rizabigiramo uruhare binyuze mu miyoboro itandukanye, agira ati: “Abanyamakuru ni abantu badufashije kumenyekanisha gahunda z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ubwo yari imaze kujyaho mu mwaka wa 2010. Wasangaga abantu bafite ubumuga bahabwa akato n’imiryango yabo, aho bari babayeho nabi ariko ibyo bibazo biragenda bikemuka kubera ubuvugizi bukorwa bunyuze mu itangazamakuru.
Yavuze ko NCPD izakomeza gukorana n’abanyamakuru no kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho rirebana n’abantu bafite ubumuga hagamijwe kurushaho kuyateza imbere no kubaha umwanya bakwiriye muri sosiyete.