Ubumwe n’Ubudaheranwa birasanzwe mu muco w’Abanyarwanda- Dr Bizimana

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ubumwe n’ubudaheranwa bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda atari ibya none, yabikomojeho ubwo yatangizaga Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, asaba abaturage kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa nk’indangagaciro dukomora ku bakurambere bacu.

Yasobanuye ko nubwo ijambo ubwiyunge ryasimbujwe ubudaheranwa, abantu badakwiye kumva ko u Rwanda rwambuye agaciro ubwiyunge.

Yagize ati: “Ijambo ubudaheranwa n’imwe mu ndangagaciro zaranze Abanyarwanda. Abanyarwanda nta gihe batahuye n’ibihe bibi. Abanyarwanda bahuye n’ ibiza n’ibyorezo ariko byose bagiye babisohokamo ntibibaherane.”

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubumwe bwacu: Ishingiro ry’ubudaheranwa’.

Iyi nsanganyamatsiko irafasha kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo kuba umwe.

Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, akaba ari umwanya wo kwishimira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, kuganira ku nzitizi zigihari no gufata ingamba zo kubumbatira Ubunyarwanda nk’isano muzi iduhuza twese.

Buri wese agomba kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho, gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutanya Abanyarwanda.

Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gufite intego yo gusuzuma ibyagezweho no kwishimira intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside, imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa, no kuba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro biri mu bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa muri ako Karere, gusa yongeraho ko hari ingamba zigamije kubaka ubumwe  n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ahatangirijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanywanda n’Inshingano Mboneragihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage.

Muri icyo gikorwa, uwitwa Shuni Elam utuye mu Murenge wa Gishyita yagaragaje uburyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abica ariko nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika akaza kwiyunga na bo akabasaba imbabazi, ndetse akanabagabira inka ebyiri.

Ku rundi ruhande Kayiranga Isidore na we yagaragaje uburyo yahishe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, ndetse nyuma bakaza kubabona bakabajugunya mu musarani ariko akihisha akagira abo akuramo ari bazima, babanye neza uyu munsi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert avuga ko ibikibangamiye iyo gahunda birimo abironda bashingiye ku moko, aho batuye n’inkomoko ariko bazakomeza guhangana nabyo, yungamo ko ari umwanya wo kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu guhangana n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Zimwe mu ngamba zigamije kubaka ubumwe n’ubudahangarwa

Meya Mukarutesi yagarutse ku ngamba zirimo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa, zirimo gusesengura ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe no gufata ingamba zo kubikemura.

Kongera imbaraga mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda mu nzego zose no mu byiciro byose by’Abanyarwanda, aho abaganira bibanda ku bibazo byihariye bigaragara aho batuye, aho bakorera n’ahandi.

Kwibutsa Abanyarwanda, abato n’abakuru, ko gusigasira no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano ya buri wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine avuga ko abatuye Karongi bashyize imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi bakomeje muri uwo murongo nubwo hari ibikibangamira birimo abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko Akarere gafite intego ko icika burundu.

Yasabye ko muri uku kwezi abantu bazicara bakaganira ku nzitizi nyazo zibangamira imibare y’abantu guhera ku Mudugudu, bityo bifashe mu kureba neza ibibangamira ubumwe aho abantu bari, kuko ubumwe ari ijambo riza mu buzima bwa buri munsi bwabo. Yanabasabye kwirinda amakimbirane.

Ikindi agaragaza ni ukuba hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakinangiye mu kugaragaza ahari imibiri y’abo bishe. Avuga ko nk’akarere kazakomeza gukumira no kurwanya ibyasubiza inyuma ubumwe n’ubudaheranwa, hashyigikirwa Ndi Umunyarwanda mu nzego zose.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana K. Emmanuel yagize ati: “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ubuzima bwacu bwa buri munsi bityo turasabwa gukomeza guha agaciro ubumwe bwacu no kwimakaza Ubunyarwanda buduhuza, bukatugira abo turi bo tukirinda ikintu cyose gishobora kudutandukanya”.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali n’Imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali Urujeni Martine yifatanyije n’Abatuye Umurenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa Julienne Uwacu, yabwiye abatuye Intara y’Amajyepfo ko ari igihe cyo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Turifuza ko uku kwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa kuba umwanya w’ibikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo no guhangana n’ibyonnyi bishaka kubwototera.

Ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku rwego rw’Igihugu kwatangirijwe i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Mujyi wa Kigali ni mu Karere ka Nyarugenge, mu Ntara y’Amajyaruguru ni mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Iburasirazuba ni mu Karere ka Ngoma naho mu Ntara y’Iburengerazuba ni mu Karere ka Karongi.

Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuzamara ukwezi, ni ukuvuga kuva ku 1-31 Ukwakira 2023.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE