Ubuhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda Miliyari 1000 FRW  

Ubuhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda Miliyari 1000 FRW  

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko nyuma ya Covid-19, u Rwanda rwinjije amadovize Miliyoni 857 y’Amadolari ya Amerika (Ni ukuvuga Miliyari 1,090 FRW) avuye ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yavuze ko kubera ingamba zihamye zo guteza imbere ubuhinzi, umusaruro wiyongereye ndetse n’ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka nyuma ya Covid-19.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi buri ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter bugira buti: “By’umwihariko, amadovize igihugu cyinjiza aturutse ku buhinzi, yikubye inshuro ebyiri.”

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, u Rwanda rwinjije miliyoni 418 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari 531 FRW.

Ni mu gihe umwaka ushize wa 2023, rwinjije miliyari 1,090 FRW. Bivuze ko habayeho ubwiyongere bwa 51% y’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 3% mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, naho umusaruro ukomoka ku bworozi wiyongereyeho 3.4% mu gihe nk’icyo.  

Mbere ya Covid-19 u Rwanda rwatanze nkunganire ku ifumbire ifite agaciro ka miliyari 10 FRW mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 hamaze gutangwa nkunganire ifite agaciro ka Miliyari 51 FRW.

Mbere ya Covid-19, ibiro 46 by’ifumbire byahingwaga kuri hegitari, mu gihe umwaka ushize wa 2023 ibiro 70.3 by’ifumbire byahingwaga kuri hegitari.

Ibikomoka ku bworozi ni kimwe mu byinjirije u Rwanda amadovize nyuma ya Covid-19
Nyuma ya Covid-19, ifumbire ibiro 70.3 ihingwa kuri hegitari
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42