Ubuhinzi bw’ibihumyo ntiburushya kandi bifitiye umubiri akamaro

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuhinzi bw’ibihumyo ntibumenyerewe n’abantu benshi cyane, ariko ababukora batangaza ko butagoye kandi bwinjiza amafaranga kuko butanga akazi, bikanaba bikungahaye ku ntungamibiri.

Gildas Kwitonda ukorera mu Karere ka Gasabo ukora imbuto y’imigina n’ibihumbo guhera  mu 2018 wari witabiriye Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi ku Mulindi yatangarije Imvaho Nshya ko ari ubuhinzi budasaba byinshi.

Yagize ati: “Ni ubuhinzi budasaba ubutaka bunini kuko duhinga mu nzu  cyangwa muri hangari  ku udafite inzu akaba yahinga ahantu hato.

Umuntu ashobora no kwifashisha ibikoresho nk’ibase nini igahingwaho imigina icumi,  into ikajyamo 5 kuko imigina iba inshinze, ihagaze”.

Yongeyeho ko ibihumyo bifite akamaro ku buzima ndetse bitanga amafaranga.

Yagize ati: “Dukorana n’abantu batandukanye  ari amakoperative, ari umuntu ku giti cye. Ibihumyo bifite intungamubiri dushobora kubona mu nyama, mu mafi bikaba byiza ku buzima bw’abana, abagore batwite kuko bikungahaye ku ntungamubiri.

Yongeyeho ko ubuhinzi bw’ibihumyo butanga akazi ku bantu benshi, bifasha kunoza imirire no gutanga akazi. Umugina ushobora kwera ibilo 2,  amagarama, ariko dukoze impuzandengo ni garama 600 […….] ikilo ni amafaranga y’u Rwanda 2000 ku muntu uje kubirangura, naho ugura bisanzwe ni 2 500 cyangwa se 3000 kandi amasoko ntabura kuko abo dukorana na bo, tubashakira n’amasoko.

Yasobanuye impamvu atari byiza gushyira amazi menshi mu migina y’ibihumyo.

Ati: “Imigina iba ikozwe mu bisigazwa by’imyaka uramutse ushyizemo amazi menshi byaboza bya byatsi noneho na wa murama ukabora.

Ubuhinzi bw’ibihumyo ntibusaba igishoro kinini, kuko umugina ugura amafaranga y’u Rwanda 500, buri muntu yabihinga ahereye ku bushobozi afite”.

Yavuze ko bageze ku bantu 200 bamaze gufasha, harimo abanyeshuri bigishije none na bo bashinze kompanyi zabo; ubu na bo batangiye guha abandi akazi, ariko harimo n’abahinga ku giti cyaho.

Umubyeyi Hadidja ukorera ubuhinzi bw’ibihumyo mu Karere ka Muhanga, yatangarije Imvaho Nshya ko ari ubuhinzi budasaba byinshi, haba kubyitaho nko gushyiramo amazi kuko bidasaba menshi kimwe no kuba bukorerwa ahantu hato, ndetse n’abantu babikenera ahubwo usanga adahaza ababimubaza babikeneye.

Yagize ati: “Ubuhinzi bw’ibihumyo buroroshye kuko ntibusaba ahantu hanini, yewe no kubyitaho ntibigoye. Ahubwo usanga abantu bagenda barushaho kubikenera ku buryo ntarashobora kubahaza kandi naratangiye ubwo buhinzi mu 2017”.

Yongeyeho ko icyiza cyo kurya ibihumyo nta ngaruka biteza mu igogorwa ry’ibiryo.

Kwitonda avuga ko kwitabira imurikabikorwa ry’ubuhinzi  bituma hari ubumenyi bushya bunguka bigiye ku bunararibonye bwa bagenzi babo kimwe no kumenyekanisha ibyo bakora bikabongerera ababagana.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Jean says:
Nyakanga 28, 2023 at 3:56 pm

Please duhe contact zuyu muntu nange ndashaka kubihinga
Iyange ni 0788216795

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE