Ubuhamya bwa nyina bwamuteye guhimba indirimbo ayita Mugisha

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 22, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nizeyimana Olivier uzwi nka Niiz Music ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko kuba umubyeyi we (nyina) yariswe amazina amabi byamuteye kwandika indirimbo ayita Mugisha.

Ni indirimbo avuga ko ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe bwite, kubera ko yayishingiye ku buzima bukakaye nyina yanyuzemo, agatesha agaciro yitwa amazina arimo Magorwa, bituma yifuza guhumuriza abandi banyura mu buzima bugoye nk’ubwo.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, uyu muhanzi yavuze ko ubuzima nyina yanyuzemo ari bwo yakuyeho inganzo bituma yandika indirimo yise Mugisha.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye bwite kuko iri izina Magorwa ryiswe mama wanjye kera akiri muto, ku myaka 26, ubwo nari maze amezi atatu mvutse riramukurikirana. Hanyuma rimwe ubwo yari avuye gusenga aratwicaza jye na mushiki wanjye aratubwira ati Imana yampinduriye izina ubu yanyise Mugisha nzahesha umugisha benshi.”

Yakomeje agira ati: “[…] Kubwo kumenya Imana ntabwo yigeze ataka cyangwa se ngo yiganyire yitotombere Imana, ibyo twamusabaga atabifitiye ubushobozi nk’umubyeyi wafataga inshingano wenyine (Single mother), yaratubwiraga ngo mubisabe Imana ni yo Papa wanyu. Aho ni ho nigiye uko uwamenye Yesu Kirisitu yitwara mu kibazo, ari byo bimugira Mugisha.”

Nizz avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugenewe umuntu wese wamenye Imana, kubera ko nta magorwa uba ku Mana, kandi ko kuba mu kibazo bitakugira magorwa, ahubwo bigukorera ubuhamya bukomeye bw’ejo hazaza, kandi ko bakwiye guhorana icyizere kuko ntabyo bakeneye Imana idafitiye ubushobozi.

Uyu muhanzi avuga ko intumbero afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari ukutaririmbira abantu ku rubyiniro gusa, ahubwo yifuza ko bigera ku rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana bikiza imitima mu buryo bw’umwuka.

Uretse indirimbo Mugisha yashyize ahagaragara, Nizz afite izindi zirimo Inkoramutima, yanyishyuriye, mu ijuru imbere y’Imana n’izindi, akaba afite inyota yo gukomeza kuko yumva ko afite ubutumwa Imana yamushyize ku mutima agomba kugeza ku bantu bayo akoresheje umuziki. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 22, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE