Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE bwageze kuri miliyari 1,103 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guhera mu mwaka wa 2012, ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bwikubye inshuro 10, aho agaciro kabwo kavuye kuri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika kakagera kuri miliyari imwe y’amadolari (miliyari zisaga 1,103 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2022.

Byagarutsweho n’Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE Emmanuel Hategeka, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ubucuruzi ya 2023 ihuje abasaga 200 bahagarariye inzego z’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda no muri UAE.

Ni inama yatangiye ku wa Kabiri taliki ya 21 ikazasoza ku wa Gatandatu taliki ya 25 Gashyantare, aho abacuruzi n’abashoramari baturutse mu Rwanda babonye amahirwe yo gukora ibitaramo byo ku muhanda bigamije kumurikira abaturage b’icyo Gihugu ibyiza by’u Rwanda n’amahirwe rufite batasanga ahandi.

Amb. Hategeka yavuze ko iyi nama ari ingenzi ku bacuruzi n’abashoramari bo mu Rwanda ndetse n’abo muri UAE, kubera ko bibafasha kwagura ibyo bakora bikagera henshi hashoboka mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rwo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’izindi ngorane zibasiye ubukungu bw’Isi.

Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye dufitanye mu bukungu, dufite intangiriro nziza iduhatira kuzamura urugero rw’imihigo twiha. Ubucuruzi bwakozwe hagati y’ibihugu byacu byombi, bwagejeje ku gaciro ka miliyari y’amadolari y’Amerika mu 2022, aho bwikubye inshuro 10 buvuye ku gaciro ka miliyoni 100 mu 2012.

Aho ubucuruzi bwacu buzaba bugeze mu myaka 10 iri imbere hashingiye ku buryo dukoresha amahirwe, nk’iyi nama y’ubucuruzi igamije kubaka icyizere, gutangiza ubufatanye bushya no guhahirana, byose bigamije kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na UAE.”

Yakomeje agaragaza uburyo ibigo by’ubucuruzi bituruka muri UAE bikomeje kwiyongera mu Rwanda, aho umwaka wa 2022 warangiye habarurwa ibigera kuri 248.

Ati: “Dufatanyije dushobora gukora ibirenze, kandi binyuze mu nama nk’izi twizera kubona ubwiyongere bw’abashoramari bo muri UAE bakorana na bagenzi babo bo mu Rwanda mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari bagaragarizwa.”

Ku Rwanda yavuze ko amahirwe nk’aya ari ingenzi, ashishikariza buri wese wifuza gutangiza ubucuruzi muri Afurika kutazuyaza atangirira ibikorwa bye mu rw’Imisozi Igihumbi kuko bizamufungurira amahirwe menshi kurusha uko yatangirira ahandi.

Yagaragaje ko u Rwanda rwakoze amavugurura agamije korohereza ishoramari, bikaba biri mu bikomeje kuruhindura igicumbi cy’ishoramari ku mugabane, aho serivisi zose zihurira hakaba n’isoko y’ibitekerezo by’ingirakamaro bifasha abashoramari kwaguka muri Afurika bemye.

Ati: “Uburyo bwose bw’ishoramari bashobora kuramba gusa igihe butanga inyungu ku mpande zombi kandi bukaba butikubira. Ni yo mpamvu nsaba n’abayoboye ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda gufatirana aya mahirwe y’inama n’ibitaramo byo ku muhanda, mu kugaragaza ibyo bashoboye gukora mu kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byacu by’inshuti.”

Yaboneyeho kugaragaza uburyo iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda riri mu cyerekezo kizima kuko nyuma yo kuzamuka ku kigero cya 10.9% mu 2021 na 6.8% mu 2022, bwitezweho kwiyongera ku kigero cya 7.4% mu 2024.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi, yavuze ko hashingiwe kuri ubu bufatanye bukomeje hagati y’abashoramari bo mu bihugu byombi, ari ingenzi gukomeza guhurira mu nama basangira amahirwe mashya ahari, n’agenda avuka yose, azagira uruhare mu kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Umubitsi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubucuruzi muri UAE, H.E. Masood Rahma Al Masaood, yagaragaje ko bishimiye kandi biteguye kwagura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE. Ku munsi wa mbere w’iyo nama, urwo rwego ayoboye rwasinyanye amasezerano n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) agamije kongera ubufatanye akorohereza n’abacuruzi bo mu bihugu byombi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE