U Rwanda rwungutse Ishuri ritanga impamyabumenyi mpuzamahanga mu by’amahoteli 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Urwego rw’amahoteri mu Rwanda rwitezweho kurushaho gutera imbere nyuma y’uko hafunguwe Ishuri Rikuru ritanga ubumenyi mu by’amahoteli no kwakira abantu (hospitality) mu buryo bwizewe ku rwego mpuzamahanga

Iryo shuri ryitwa “Hospitality Stars Academy” ryatangiye ubufatanye na “Urban Park Suites Hotel” y’inyenyeri 3 iherereye mu Mujyi wa Kigali, Ikigo Mpuzamahanga gitanga amahugurwa n’ubumenyi ngiro (LCCI Global Qualifications), n’Ihuriro ry’Amahoteli na Motels z’Abanyamerika. 

Ni ubufatanye bugamije gutanga amasomo yemewe ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’imicungire y’amahoteli no kwakira abantu. 

Iryo shuri rije nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM2022), bivugwa ko yatumye Igihugu kirushaho gukundwa no kwifuzwa n’amahanga mu iterambere  ry’urwego rwo kwakira inama, n’ibindi birori mpuzamahanga (MICE) muri Afurika. 

Iyo gahunda igamije gutanga amahugurwa ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye, hagamijwe kubafasha kubaka umwuga mu bijyanye n’amahoteli no kwakira abantu. 

Izanafasha kandi abasanzwe muri uwo mwuga bifuza kunoza ubumenyi no kubona ibirango n’impushya zibemerera gukorera umwuga wabo ku Isi yose. 

Mu muhango wo gusinya amasezerano na LCCI Global Qualifications ku wa Kabiri taliki ya 30 Kanama, Jerry Were washinze Hospitality Stars Academy yavuze ko iryo shuri rizatanga amasomo ya kaminuza mu binyanye n’ubugeni mu guteka, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’amahoteli. 

Yagize ati: “Ikintu cya mbere dushaka gukora ni uguhangira urubyiruko rw’u Rwanda amahirwe yo kugera ku murimo, kandi birumvikana ko nyuma yo kubona akazi, ikizakurikiraho ari ukuzuza neza inshingano bahawe, atari mu Rwanda gusa ahubwo bazabasha no kubona amahirwe y’akazi mu mahanga.”

Were yavuze ko biteguye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye haba abakoresha bo mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bo ku rwego mpuzamahanga. 

Were yavuze ko gahunda y’amahugurwa ishobora gutangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2023, hakazifashishwa uburyo butanga umusaruro mu gutanga amasomo. 

Dr Roshan Rathi, umwe mu bashinze LCCI Global Qualifications, yavuze ko urwego rw’amahoteli no kwakira abantu mu Rwanda rugikeneye cyane kongererwa ubumenyi. 

Ati: “Urwego rw’amahoteli no kwakira abantu rushobora kuba urutirigongo rw’ubukungu bw’Igihugu. Ariko hano haracyari icyuho cy’ubumenyi kandi urwego rw’amahoteli ruhora ruteze iterambere ku bakozi.”

Yakomeje agira ati: “Bityo, twaje hano gutanga impamyabumenyi zemewe kandi zizewe ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’amahoteli no kwakira abantu, kandi ni amasomo azajya atangirwa ku murimo kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bujyanye n’ubukenewe ku isoko bari muri hoteli ubwayo.”

Yongeyeho ko itsinda ry’abarimu rizaba rigizwe n’abantu basobanukiwe umuco nyarwanda n’imitekerereze y’Abanyarwanda,  hamwe n’abahoze mu buyobozi bwa hoteli. 

Asad Malik, Umuyobozi Mukuru wa Urban Park Suites Hotel iherereye ku Gisimenti, yavuze ko umuhango wo gusinya amasezerano wabaye igikorwa cyo kwandika amateka mashya mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu mu Rwanda.

Ati: “Vuba aha ni bwo twafunguye iyi hoteli, aho mbona imbogamizi twahuye na zo bwa mbere, abantu b’ino barajijutse cyane ariko iyo bigeze ku kongera ubumenyi usanga hakiri imbogamizi nyinshi.”

Malik yizera ko gahunda nshya itangiye ku bufatanye bwa Hospitality Stars Academy na LCCI bugiye guhindura icyerekezo cy’urwego rw’amahoteli no kwakira abantu kikarushaho kuba cyiza. 

Sam Barigye, Perezida w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abanyamwuga mu Bukerarugendo no kwakira abantu, yavuze ko ayo masomo mashya azafasha urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo kugera ku ntego zo kubaka ubunyamwuga. 

Ati: “Dushimishijwe n’ubu bufatanye buhuje inzego eshatu zirimo na santeri mpuzamahanga itanga amahugurwa, ikigo cyo mu Rwanda gitanga amahugurwa na hoteli, kubera ko mu bihe bya vuba tugiye guharanira ko abantu bose bakora mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu baba bujuje ibisabwa.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi, nk’Igihugu turimo gushaka uko twohereza abakozi hanze y’Igihugu; inyongera yo guhabwa impushya zo ku rwego mpuzamahanga izaduha amahirwe yo guhangana n’abandi ku isoko ryagutse kandi inazibe icyuho cy’ubumenyi kihasanzwe.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE