U Rwanda rumaze kwakira abasirikare basaga 110 ba RDC

U Rwanda rumaze kwakira abasirikare basaga 110 ba RDC

Abasirikare barenga 110 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n’abo mu mutwe wa Wazalendo bishyikirije Ingabo z’u Rwanda bahunze imirwano ibashyamiranyije n’inyeshyamba za M23 mu Mujyi wa Goma.

Ni abasirikare bageze mu Rwanda mu ku wa 27 na 28 Mutarama 2025, ukaba ari umubare munini w’abasirikare bamaze kwishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Abo basirikare barimo abinjiye bambyaye imyenda ya gisirikare n’abandi bambaye iya Gisivili biganjemo urubyiruko.

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, kandi kuva ku wa Mbere yakiriye abantu hafi ibihumbi 2000 biganjemo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bakorera mu Mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wamaze gufatwa n’Umutwe wa M23.

Abo baje binjiriye ku mupaka w’u Rwanda na RDC, mu Karere ka Rubavu, mbere y’uko boherezwa muri Kigali.

Icyiro cya mbere cy’abo cyakiriwe mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za leta ya Congo (FARDC), yatumye ibihumbi by’abaturage b’Abanyekongo bahunga kubera umutekano muke.

Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zitangaza ko mu bakiriwe harimo n’abayobozi b’umutwe wagiye kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, MONUSCO.

Bisi zabavanye aho mu Karere ka Rubavu bajyanwa i Kigali, aho bakiriwe kuri Sitade yitiriwe Pele, i Nyamirambo, hagenzurwa imyirondoro yabo kugira ngo berekeze mu bihugu byabo.

Inzego z’ubuyobozi zatandaje ko u Rwanda rurimo kubacumbikira muri hoteli zitandukanye mu mujyi wa Kigali, mu gihe Umuryango w’Abibumbye urimo gutegura uko bakurizwa indege bagasubira iwabo.

Intambara hagati ya M23 n’ihuriro rifasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yatangiye mu 2021.

Iryo huriro rigizwe n’umutwe wiganjemo abasize bakoje Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wa FDLR, hakaba kandi ingabo zibarirwa mu bihumbi 10 z’Igihugu cy’u Burundi, hakaba n’abacanshuro babarirwa mu 1 600 n’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziyobowe n’iza Afurika y’Epfo zoherejwe gufasha RDC muri iyo ntambara.

Intambara yakajije umurego mu cyumweru gishize ubwo M23 yafata uduce twinshi, byakurikiwe no kwica Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Peter Cirimwami, ndetse bizakurangira ifashe n’Umujyi wa Goma.

Iyo mwirwano kandi yatumye ihuriro rya gisirikare rifasha Leta Congo ritakaza abasirikare benshi barimo n’umuyobozi wa FDLR, Gen Maj Ntawunguka Pacifique, bita Omega n’abandi basirikare ba Afurika y’Epfo, n’iziri mu butumwa bwa Loni.

Mu byumweru bishize, M23 yafashe umujyi wa Minova, uherereye mu Kivu y’Amajyepfo ndetse inafata umujyi wa Massi muri Kivu y’Amajyaruguru.

M23 ihora isaba ibiganiro na Guverinoma ya Congo ariko yo yarabyanze ahubwo ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba ndetse ihitamo inzira y’intambara yo kuwurwanya.

Amafoto: Tuyisenge Olivier

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14