U Rwanda rwongereye imbaraga mu guhangana n’indwara zititaweho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2021
  • Hashize imyaka 5
Image

Kuki zimwe mu ndwara zitwa indwara zititaweho uko bihagije Neglected Tropical Diseases (NTDs) ndetse zikaba zarashyiriweho umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ibyagezweho mu kurwanya izo ndwara uba ku ya 30 Mutarama buri mwaka?

Bivugwa ko zitwa indwara zititaweho kuko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, nyamara zikaba zaramaze igihe kinini mu mateka y’Isi zidahabwa uburemere bwazo.

Izo ndwara zirimo ubuganga (dengue), inzoka zo mu nda (schistosomiasis/bilharziasis), indwara iterwa n’udukoko dushobora gutera ubuhumyi (trachoma), indwara yitwa leishmaniasis, ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa (rabies), indwara y’ibisebe (Buruli ulcer), uruheri (yaws), ibibembe (Hansen disease), Chagas disease, indwara y’umusinziro (human Afurican trypanosomiasis), cysticercosis, dracunculiasis (guinea-worm disease), echinococcosis, indwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye (foodborne trematode infections), imidido (lymphatic filariasis), ubuhumyi buterwa n’umwijima (onchocerciasis) n’izindi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko izo ndwara ziri mu zitera ubumuga n’imfu nyinshi ku Isi. Muri rusange zigira ingaruka ku barenga miliyari 1.7 aho 70% y’ibihugu byagaragayemo ubwo burwayi ari ibifite ubukungu buri hasi n’ibifite ubuciriritse.

OMS ivuga ko Afurica ari yo yikoreye umutwaro uremereye ku kigero cya 40%, aho hejuru ya 90% by’abarwara indwara zititaweho usanga baboneka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Udukoko dutera ubwo burwayi akenshi duterwa no kuba bakoresha amazi yanduye, kuba bafite imiturire idahwitse kandi yuzuye umwanda. Abana ni bo bakunze kwibasirwa n’indwara nyinshi muri zo aho usanga zica amamiliyoni buri mwaka, rimwe na rimwe zigatera ububabare, ubumuga n’ihungabana rituruka ku guhezwa muri sosiyete.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi washyiriweho kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhangane n’indwara zititaweho. Turwanye kutitabwaho kwazo.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda, abari mu myaka yibasirwa n’indwara z’inzoka zo mu nda bahabwa ibinini ku buryo buhoraho, haba kubibasangisha mu midugudu aho batuye cyangwa bakabihabwa bari ku mashuri bigaho, mu cyumweru cyahariwe kurwanya inzoka zo mu nda.

Umuntu wese warwaye imwe mu ndwara zititaweho ziboneka mu Rwanda yitabwaho uko bikwiye kwa muganga, by’umwihariko abarwaye inzoka zo mu nda nk’indwara ikunze kuboneka mu gihugu bashobora kwigurira ibinini muri farumasi imwegereye bitabaye ngombwa ko ajya kwa muganga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko kurandura burundu izo ndwara zititaweho bishoboka, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yatangirijwemo gahunda ya OMS yo kuzirwanya ku wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021 .

Perezida Kagame yashimangiye ko izo ndwara zitahawe uburemere zikwiriye mu bihe byashize kuko zitari ibyorezo bigera ku bantu bose, aho usanga zirangwa mu bihugu bikennye gusa kandi buri gihugu kikaba gifite umwihariko wa zimwe muri izo ndwara (endemic).

Yakomeje avuga ko nubwo zititaweho zigira ingaruka zikomeye kuko ziteza ububabare bukomeye n’ubumuga bw’igihe kirekire, aho zishobora gutuma abana bagwingira mu gihagararo no mu bwenge.

Ati: “Rero Umuryango Mpuzamahanga ukwiye guhaguruka ugashyigikira iyi gahunda y’imyaka icumi yo kurwanya izi ndwara, mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

Yashimangiye ko mu Rwanda, gahunda yo kuvura indwara zititaweho yashyizwe mu ruhererekane rw’ubundi buvuzi butangwa mu gihugu, serivisi z’ubuvuzi  zikaba zaregerejwe  abaturage.

Ati: “Kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye na byo biri muri gahunda yagutse igamije gushyigikira inzego z’ubuzima no kugera kuri gahunda y’ubuvuzi buboneye kuri bose.”

Yakomoje ku buryo Inzego z’ubuzima zigaragaza umwihariko mu kurwanya ibyorezo nka COVID-19 na SIDA ari na zo zifite inshingano zo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye.

Yasabye ibihugu cyane cyane iby’Afurika gufatanya gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi no kubishoramo amafaranga, kuko igishoro gikozwe mu buzima cyongerera agaciro ifaranga.

Perezida Kagame yaboneyeho no gutangaza ko mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka wa 2021 u Rwanda ruzakira inama yo kurwanya Malaria n’indwara zititaweho uko bikwiriye, ikazaba mu gihe mu Rwanda hazaba hateranye Inama izahuza Abakuru b’Ibihugu na  Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2021
  • Hashize imyaka 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE