U Rwanda rwohereje ibindi biribwa n’imiti byo kugoboka abari i Gaza

U Rwanda rwohereje ibindi biribwa n’imiti byo kugoboka abari i Gaza

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya yongeye kohereza ibiribwa n’imiti byo kugoboka abaturage bari mu mage mu Mujyi wa Gaza wibasiwe n’intambara z’urudaca zikomeje gusiga abaturage mu kangaratete.

Iyo mfashanyo ikubiye muri gahunda mpuzamahanga yo kugoboka abaturage ba Gaza, byakiriwe n’Umuryango w’Abagiraneza wo mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan Hashemite Charity Organization/JHCO) ukorera i Ammam.

Mu kwezi k’Ukwakira na bwo u Rwanda rwari rwageneye inkunga abaturage b’i Gaza muri Palestine nyuma y’amezi make yari ashize bibasiwe n’ibitero bya Leta ya Isiraheli.

Icyo gihe iyo mfashanyo yaturutse mu Rwanda yari igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti, bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).

Uyu munsi u Rwanda rwagejeje kuri JHCO toni 10 z’ibiribwa birimo n’iby’ihariye ku bana byongerewe intungamubiri, imiti ndetse n’ibikoresho bishira bikoreshwa mu buvuzi.

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko ishyigikiye ko amakimbirane yahagarara, n’ubuzima bw’abasivili bukarushaho kubungabungwa.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bikomeje kohereza imfashanyo zo kugoboka abaturage bari i Gaza, nyuma y’aho Leta ya Isiraheli igose ako gace ka Palestine igafungira abarenga miliyoni 2.2 bahatuye kubona amazi, amashanyarazi, ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byambuka imipaka byakabaye bibafasha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48