U Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa by’asaga miliyari 7 Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 12, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize gihera ku itariki ya 5- 9 Gashyantare u Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7.

Ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 5 962 982, akaba asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize guhera ku itariki ya 5- 9 Gashyantare 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 103 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 450,754. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 4.38.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 827 z’icyayi zinjiza amadolari y’Amerika 2,605,157. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 3, 15.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze imbuto za Mega Toni 429, zikinjiza amadolari y’Amerika 369 114. Igiciro mpuzandengo cyari amadolari y’Amerika 0,86 ku kilo.

U Rwanda rwohereje hanze imboga zingana na Mega Toni 207 zinjije amado;ari y’Amerika winjije amadolari y’Amerika 246 169, ku giciro mpuzandengo cya 1,19 ku kilo.

Imboga zoherejwe muri Afurika, u Burayi no muri Asia.

Indabo za Mega Toni 32 zinjije amadolari y’Amerika 336 769 n’igiciro cy mpuzandengo cy’amadolari y’Amerika 10,58.

Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo amata n’ibiyakomokaho, ibikomoka ku nyamaswa, inyama, amagi, amafgi byinjije  amadolari y’Amerika 268 038.

Ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu, ibinyamavuta n’ibindi byoherejwe hanze byinjije amadolari y’Amerika 1 686 981. Byoherejwe muri Afurika no muri Asia.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 12, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE